AMATEKA YA WILLIAM RUTO WATOREWE KUYOBORA KENYA

AMATEKA YA WILLIAM RUTO WATOREWE KUYOBORA KENYA

Yitwa Dr. William Samoei Arap Ruto niwe umaze gutorerwa kuyobora Kenya muri manda nshya ahize abandi bakandida barimo RAILA ODINGA baryanye isataburenge.

Yabonye tariki 21 Ukuboza 1966 avuka kuri Daniel Cheruiyot na Sarah Cheruiyot bari batuye ahitwa Kamagut hafi mu bilometero 15 uvuye mu mujyi wa Eldoret ,intara ya Uasin Gishu muri Kenya.

Yavukiye mu buzima butari bwiza ndetse igitangaje yambaye inkweto bwa mbere ku myaka 15 y'amavuko, kwiga bigoranye ariko arahatana arakomeza afashijwe n'ubucuruzi bw'inkoko, amagi n'ubunyobwa yakoraga.

Yatangiriye ku kigo cy'amashuri abanza cya Kerotet, akomereza mu cyiciro cy'igihimbarusange['O' LEVEL] ku ishuri ryisumbuye rya Wareng Secondary School, asoreza Kapsabet Boys High School riherereye mu ntara ya Nandi.

Yize amasomo ajyanye no kubungabunga imibereho y'inyamaswa n'ibinyabuzima muri rusange muri kaminuza ya Nairobi ahabwa imyamyabumenyi y'icyiciro cya 2 mu mwaka wa 1990, mu mwaka wa 2011 asoza icyiciro cya 3 arakomeza n'umwaka ukurikiyeho kugeza ahawe impamyabumenyi y'ikirenga.

Yabaye umwanditsi w'ibitabo bitandukanye nk'icyitwa Plant Species Diversity and Composition of Two Wetlands in the Nairobi National Park, Kenya.

Yakunze kugaragara mu bikorwa by'ivugabutumwa ndetse aza kuba umuyobozi muri Korali aho yigaga muri Kaminuza ya Nairobi.

Yamenyaniye na Rachel Chebet Ruto muri Kaminuza barakundana karahava baza kubyerekana bashakana mu mwaka wa 1991, kuri ubu bibarutse abana 6, barimo umukuru witwa NICK Ruto,Abby Cherop Ruto n'abandi.

Yahuye bwa mbere na Perezida Daniel Arap Moi wari uriho icyo gihe ubwo yasuraga Kaminuza ya Nairobi agaragara imbere ye nk'umwe mu bayobora abanyeshuli mu bikorwa by'iyobokamana.

Yinjiye muri politiki mu 1992, nyuma yuko avuga ko yari yabanje gutozwa n’uwari Perezida wa Kenya icyo gihe Daniel arap Moi.

Ruto yari umwe mu bagize igice cy’urubyiruko mu ishyaka rya KANU ryahoze rikomeye rya Moi, ndetse yari umwe mu mpirimbanyi zari zishinzwe gukora ubukangurambaga mu batora, mu matora ya mbere mu gihugu ahuriwemo n’amashyaka menshi yabaye muri uwo mwaka.

Ubu azwiho kuba azi kuvuga imbwirwaruhame (discours) zikurura imbaga y’abantu mu bikorwa bye byo kwiyamamaza, no kwitwara neza mu biganiro byo mu bitangazamakuru.

Nyuma yo gukora mu myanya itandukanye muri minisiteri - harimo n’uburezi - nyuma y’amatora yo mu 2013 yarazamutse agera ku mwanya wa Visi Perezida.

Ruto yiyamamaje mu matora yo muri uwo mwaka ari kumwe na Perezida ucyuye igihe Uhuru Kenyatta, atungura Abanya-Kenya benshi kuko we na Uhuru mu matora yabanje bari bari ku mpande zitandukanye muri politiki.

Kwabaye kwihuza kw’abahuje ikibazo, kuko bombi bari barashyiriweho ibirego n’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwa ICC (CPI) ku byaha byibasiye inyoko-muntu.

Hari nyuma yo gushinjwa guteza urugomo rwakurikiye amatora yabayemo guhatana gukomeye yo mu 2007, yiciwemo abantu hafi 1,200.

Muri ayo matora, Ruto yari yashyigikiye umukandida utavugaga rumwe n’ubutegetsi Raila Odinga - ubu barimo guhatana mu matora y’uyu mwaka - mu gihe Uhuru we yari yashyigikiye uwari Perezida icyo gihe Mwai Kibaki, washakaga kongera gutorwa.

Ukwihuza kwabo, kwiswe ukwa kivandimwe, kwatanze umusaruro kuko abo bagabo bombi bageze ku butegetsi, bituma baba mu mwanya mwiza wo gukwepa inkeke bari batewe na ICC.

Ariko ihuriro ryabo ryasenyutse muri 2018, ubwo Uhuru - mu kundi kwihuza kwatunguye abantu - yiyunze na Odinga,yifuzaga ko anamusimbura ku butegetsi.

Amoko agira uruhare runini muri politiki ya Kenya kandi Ruto ni uwo mu bwoko bwa gatatu mu kugira abantu benshi muri iki gihugu, ubwoko bw’aba Kalenjin, bwavuyemo undi Perezida umwe gusa, Moi, wabaye Perezida wategetse igihe kirekire kurusha abandi muri Kenya.

NICK RUTO nk'umuhungu we mukuru yigeze guhabwa umugisha n’abakuru bo mu ba Kalenjin, bituma habaho guhwihwisa ko yari arimo gutegurirwa umwanya wa politiki, mu gihe umukobwa wabo, June, akora muri minisiteri y’ububanyi n’amahanga.

Dr. William Ruto akunda ubuhinzi, aho ahinga ibigori, ndetse akorora inka n’inkoko.

Afite ubutaka bunini mu burengerazuba bwa Kenya no mu karere gakora ku nyanja y’Ubuhinde, ndetse yashoye n’imari mu rwego rw’amahoteli.

Yavuzweho ruswa muri guverinoma ndetse aho yakuye umutungo we havugwaho byinshi.

Mu kwezi kwa gatandatu mu 2013, urukiko rukuru rwamutegetse gutanga isambu ya hegitari 40, no guha impozamarira umuhinzi wari wamushinje kumutwarira ubutaka mu gihe cy’urugomo rwakurikiye amatora yo mu 2007.

Ahakana avuga ko nta kintu kibi yakoze, kandi akomeje kureshya abatora b’urubyiruko abizeza kubaha amahirwe yo guteza imbere ubuzima bwabo, nkuko na we yateje imbere ubuzima bwe.

Abaye Perezida wa Gatanu wa Repubulika ya Kenya nyuma ya JOMO KENYATTA, DANIEL ARAP MOI, MWAI KIBAKI na UHURU KENYATTA yari asanzwe yungirije.