CONGO YITEGUYE KUJYANA MURI ANGOLA BA BASIRIKARE B'URWANDA YAFASHE.

Abo basirikare ni Cpl Nkundabagenzi Elysée na Pte Ntwari Gad. Bafashwe na FDLR bari ku burinzi ku mupaka uhana imbibi n’ibihugu byombi........

CONGO YITEGUYE KUJYANA MURI ANGOLA BA BASIRIKARE B'URWANDA YAFASHE.

Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) yatangaje ko yiteguye gushyikiriza Angola abasirikare babiri b’u Rwanda, igisirikare cyayo (FARDC) giherutse gushimutira ku mupaka ugabanya ibihugu byombi.

Abo basirikare ni Cpl Nkundabagenzi Elysée na Pte Ntwari Gad. Bafashwe na FDLR bari ku burinzi ku mupaka uhana imbibi n’ibihugu byombi.

Igisirikare cya cya Congo Kinshasa FARDC cyabashinje ko bari barenze imbibi, bambuka bagiye gufasha M23 mu rugamba ihanganyemo n’icyo gisirikare aho ngo bari mu bilometero 20 uvuye ku butaka bw’u Rwanda.

Igisirikare cy’u Rwanda ku rundi ruhande cyatangaje ko ibyo atari ukuri, ko ahubwo bashimuswe bakuwe ku mupaka aho bari bacunze umutekano.

Minisitiri w’Intebe wungirije akaba na Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga wa Repubulika Iharanira Demokarasi (RDC), Christophe Lutundula, yabwiye ibiro ntaramakuru by'abafaransa RFI ko igihugu cye cyiteguye kubashyikiriza Angola nk’umuhuza, mu rwego rwo kwirinda umwuka mubi ukomeje hagati y’ibihugu byombi.

Yagize ati "Kinshasa yafashe inzira yo kugana umuhuza ari we Perezida Lourenço wa Angola. Ntabwo twatesha agaciro iyo nzira. Tugiye gushyikiriza abo basirikare umuhuza, tukaba dukeka ko na we azavanamo isomo ry’icyo kimenyetso cy’uko dushaka amahoro."

Perezida Lourenço wa Angola

Minisitiri Christophe Lutundula yavuze ko kuri bo gutanga abo basirikare ari ngombwa kugira ngo berekane ko Congo itagamije intambara.

Ati "Ni ingenzi kandi kuko u Rwanda ruvuga ko nta kosa rufite, abanyamakosa ngo ni twe, nyamara bariya basirikare ni Abanyarwanda. U Rwanda ruri kubasaba. Ntabwo dushaka kwivanga muri ibi bibazo […] ikimenyetso ni ugushyikiriza abo bantu umuhuza mpuzamahanga."

Yabajijwe igihe biteguye gutanga abo basirikare, avuga ko bizaterwa na gahunda ya Perezida Lourenço n’iyo byaba muri iki Cyumweru ntagisibya.

Ati "Twe turiteguye. Ndumva nta kibazo na kimwe kirimo."

Yunzemo avuga ko icyo Congo yifuza ku buhuza bwa Angola ari ugutegeka M23 gushyira intwaro hasi, no kuva mu duce yamaze kwigarurira.

Yavuze ko ikindi bifuza ari uko ibihugu bituranyi by’umwihariko u Rwanda bitabangamira amasezerano ya Nairobi yo kugarura amahoro mu burasirazuba bwa Congo, no gusaba u Rwanda guhagarika ubushotoranyi.

Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta, aherutse kuvuga ko nta ruhare na ruto u Rwanda rufite mu bibazo by’umutekano muke biri mu burasirazuba bwa Congo, ko ari ikibazo kireba Congo ubwayo.

Icyakora yaburiye icyo gihugu ko nigikomeza ibikorwa by’ubushotoranyi no gukorana n’umutwe wa FDLR mu kubangamira umutekano w'u Rwanda, ruzitabara.

Dr. VINCENT BIRUTA ministiri w'ububanyi n'amahanga w'u Rwanda

Ati "Igihugu iyo gitewe kiritabara, biravuga ngo bikomeje ntabwo twakomeza ngo twicare dutegereze ko abaturage bacu bahora baraswa buri munsi, ushatse aze ashimute abo ashatse bose, kandi mu byo navuze mu nama y’Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika i Malabo, navuze neza ko dufite uburenganzira bwo gusubiza byo kwirwanaho, igihe dutewe."

Source:UMURYANGO.