PEREZIDA TSHISEKEDI YASABWE GUTERA U RWANDA.

PEREZIDA TSHISEKEDI YASABWE GUTERA U RWANDA.

Ijambo Perezida Felix Antoine Tshisekedi wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo yavugiye mu nteko rusange ya ONU ryishimiwe asabwa kugaba ibitero ku U Rwanda.

Ubwo yari muri iyi nteko y'ibihugu bigize umuryango w'Abibumbye ibaye ku nshuro ya 77, Perezida Tshisekedi yareze u Rwanda gutera igihugu cye binyuze mu gufasha inyeshyamba za M23.

Yongeyeho asaba ko u Rwanda rwafatirwa ibihano ndetse Raporo yakozwe na zimwe mu mpuguke za ONU ivuga uruhare rw'abasirikare ba RDF mu gutera ingabo mu bitugu M23 yashyirwa hanze.

Ryatawe muri yombi n'isi yose bigera no k'Umunyapolitiki muri Congo Kinshasa MUZITO Adolphe usanzwe atavuga rumwe n'ubutegetsi aho kumunnyega nk'uko yamenyerewe ahubwo ahitamo kumushyigikira amushimira iryo yavuze ariko asaba ko u Rwanda ruterwa ntabyo kubanza kwiyambaza amahanga.

Muzito imbere y'itangazamakuru , Ati "Sinzi impamvu kuri iki kibazo cy'u Rwanda dutabaza cyane kandi kidashingiye ku muryango mpuzamahanga uwo ari wo wose. uriya ni umuryango ukorera inyungu zawo rero natwe tugomba gukora ibyo dushaka mu nyungu zacu."

Adolphe MUZITO wahoze ari na Minisitiri w'intebe ku bwa KABILA Joseph ,Yakomeje agira ati "Yego Tshisekedi yavuze ariko se hari uwo wabonye amuhumuriza? Yashimiwe kuba yavugiye mu ndangururamajwi zabo gusa ariko ibyo si byo bihagije, Agomba gutegura intambara agatera u Rwanda kuko ari rwo dufitanye ibibazo."

Si ubwa mbere uyu mugabo asabye Perezida Tshisekedi gushoza intambara ku U Rwanda kuko no muri Kanama 2022 yari yabimusabye ngo akore iyo bwabaga aho kwitabaza America cyangwa ibindi bihugu gusa Tshisekedi yakunze kumusubiza mu bimenyetso bimubwira ko niba ashaka gutera 'Cira birarura'.

Ni ibirego byinshi ubutegetsi bw'i Kinshasa bwareze u Rwanda ariko rwo rukomeza gushimangira ko nta ruhare na ruto rwagize mu gufasha M23 yewe nayo yitangarije ko 'Nta n'urushinge' rwavuye i Kigali.