RAYON SPORTS ITSINZWE NA VIPERS KU MUNSI WAYO.

RAYON SPORTS ITSINZWE NA VIPERS KU MUNSI WAYO.

Kuri uyu wa 15 Kanama ni umunsi wa Rayon Sports[RAYON DAY] witiriwe 'UMUNSI W'IGIKUNDIRO' aho iyi kipe yerekaniye ibikurankota bisaga 26 izifashisha mu mwaka w'imikino wa 2022-2023.

Birangiye ikipe ya RAYON Sports itsinzwe igitego kimwe ku busa na VIPERS yo muri Uganda yari yatumiwe mu kwizihiza umunsi wayo 'RAYON SPORTS DAY'

Abafana ba RAYONS Sports n'ubwo ikipe yabo itsinzwe ariko batashye bizhiwe kuri uyu munsi wabo muri rusange kuko wari umukino wa gishuti.

Byari ibirori by'akataraboneka byizihiye ababyitabiriye kuri Sitade mpuzamahanga ya Kigali iherereye i Nyamirambo aho ubururu n'umweru byari byiganje mu myambarire y'abafana bayo basusurukijwe n'abarimo DJ BRIANNE, ISH KEVIN n'abandi.

Herekanywe abakinnyi bose banyura ku itapi y'umutuku mu ma kositime y'ubururu bigaragaza ubushongore n'ubukaka bwayo.

Abanyezamu barimo Hakizimana Adolphe(22), Bonheur Hategekimana(1) na Twagirayezu Aman(28)

Abandi ni Kapiteni Rwatubyaye Abdul (4), Hirwa Jean de Dieu (2), Ngendahimana Eric (5),Nishimwe Blaise (6), Manishimwe Eric (8), Kanamugire Roger (11) na Muvandimwe JVM (12),Ganijuru Elie Ishimwe (16).

Ndekwé Bavakure Félix (17), Nkurunziza Félicien (26), Musa Esenu (20), Tuyisenge Arsène (19), Onana Essomba Willy (10), Mucyo Didier Junior (14), Mugisha Francois uzwi nka Master (15) ,Mitima Isaac (23) umwe mubeza ifite.

Umukinnyi witezweho byinshi Mbirizi Eric (66),kabuhariwe Paul Were (9), Iradukunda Pascal (24), Raphael Osaluwe (7), Traoré Boubacar utarahabwa Numero, Rudasingwa Prince (27), Iraguha Hadji (29) na Ndizeye Samuel (25).

Biteganyijwe ko Shampiyona y'u Rwanda 'PRIMUS NATIONAL LEAGUE' izatangira kuya 19 Kanama 2022, muri izi mpera z'iki cyumweru Rayon Sports icakirana na RUTSIRO FC..