AMAKURU MASHYA: CLAPTON KIBONKE YIBARUTSE UBUHETA.

Ku isaha ya saa munani zuzuye nibwo aya makuru yamenyekanye bwa mbere ubwo Clapton Kibonke yasazwe n'ibyishimo abitangariza abantu ariko mu buryo buzimije....

AMAKURU MASHYA: CLAPTON KIBONKE YIBARUTSE UBUHETA.

Mugisha Emmanuel umunyarwenya wamamaye nka Clapton Kibonke  n'umufasha we bibarutse umwana wabo wa kabiri.

Ku isaha ya saa munani zuzuye nibwo aya makuru yamenyekanye bwa mbere ubwo Clapton Kibonke yasazwe n'ibyishimo abitangariza abantu ariko mu buryo buzimije benshi ntibahita batahura icyo yari ashatse kuvuga.

Abicishije ku mbuga nkoranyambaga ze zirimo Whatsapp, Instagram n'izindi yasangije abamukurikira amashusho y'amasegonda 3 yumvikanamo ijambo 'ANOTHER ONE' rivugwa n'icyamamare ku isi DJ Khaled imbere ye hariho udushusho tuzwi nka 'Emojis' tugaragaza Papa na Mama n'abana 2 umukobwa n'umuhungu.

Bidatinze amashyi n'impundu byatangiye kumvikana iwe bisakara no hanze inkuru iba kimomo ko igikomangoma cyavutse umwamikazi ahabwa amashimwe umwami abwirwa gusubirayo nta mahwa.

Ibyishimo byahise bitaha imitima y'abamukunda si ukumwifuriza ishya n'ihirwe bivayo byongera agasusuruko mu maso y'uyu munyarwenya n'urubavu rwe.

Clapton Kibonke ni umwe mu bayoboye bafatwa nk'abami mu gisata cyo gusetsa akaba yihariye cyane no mu gukina filime zanyuze benshi zirimo iyo yakoze y'uruhererekane izwi nka 'UMUTURANYI Series' n'iyindi yubakiyemo izina 'Seburikoko'.

Uyu muhungu bibarutse ni ubuheta bwabo kuko bari bafite imfura y'umukobwa yitwa Nellah. Kugeza ubu izina ry'uyu mwana bungutse ntiriramenyekana.