IMBAMUTIMA ZA MUGISHA MOISE WAVUZE ICYAMUFASHIJE GUTWARA TOUR DU CAMEROON.

Mugisha Moise yavuze yeruye icyamufashije kwegukana isiganwa rya Tour Du Cameroon

IMBAMUTIMA ZA MUGISHA MOISE WAVUZE ICYAMUFASHIJE GUTWARA TOUR DU CAMEROON.

Umunyonzi kabuhariwe Mugisha Moise nyuma yo kwegukana isiganwa ry'amagare muri Cameroon yavuze akari ku mutima we n'icyamufashije gutahana intsinzi.

Kuri uyu wa kabiri mu masaha y'urukerera nibwo ikipe y'umukino w'amagare 'TEAM RWANDA' yari ikandagiye I Kanombe abasore bakirwa neza n'abanyarwanda.

Mugisha Moise wari ufite igikombe yishimye yavuze icyamufashije kwegukana intsinzi ati "Burya nta rushanwa ryoroha ribaho kuko ribayeho uwari we wese yaza akaritwara ariko byose bisaba kwitegura no kwitoza bihagije ugakurikiza iby'abayobozi bagutegeka kugira ngo ugume muri Conditions nziza uze kuba wabasha gutwara isiganwa."

Mu mpera z'icyumweru gishize uyu musore yakoze akazi katoroshye muri TOUR DU CAMEROON yegukana umwanya wa mbere ku munsi wabanzirizaga usoza irushanwa nyuma yo guhigika abo bari bahanganye.

Byari ibyishimo kuri Team Rwanda nk'ikipe rukumbi yari ihagarariye urwagasabo biyemeza guhagarara ku ishema ry'igihugu no mu gace gasoza.

Bukeye bwaho ku cyumweru batangiye agace ka nyuma arusha umubiligi Andreev Yordan amasegonda 32" gusa.

Mugisha Moise yashyizemo imbaraga zishoboka zose ngo agumane umwambaro w'umuhondo birangira afashijwe n'ikipe ye begukanye igikombe gitaha i Rwanda ibendera rirazamurwa 'RWANDA NZIZA' iraririmbwa.