SI UMURISHYO GUSA ELEMENT ABAYE N'UMUHANZI.

Kuri uyu wa 5 Kamena abinyujije ku rukuta rwa Instagram, ELEMENT yifashe amashusho arimo kuririmba indirimbo ye itarasohoka.........

SI UMURISHYO GUSA ELEMENT ABAYE N'UMUHANZI.

Mugisha Fred Robinson uzwi cyane mu gutunganya umuziki Producer Element ashobora gushyira hanze indirimbo ye nk'umuririmbyi bidatinze.

Agaragaje ko azi no kuririmba nyuma y'Imyaka ishize ari ibiri uyu musore ukomoka mu ntara y'iburengerazuba ahazwi nko ku Kibuye humvikanye umurishyo we nk'umutunganyamuziki w'umuhanga.

Kuri uyu wa 5 Kamena abinyujije ku rukuta rwa Instagram, ELEMENT yifashe amashusho arimo kuririmba indirimbo ye itarasohoka yerekana ko atari umurishyo gusa abaye n'umuhanzi.

Iyi ndirimbo yumvikanamo amagambo agira ati "I need you more,I need you by my side,Girl I feel so lonely....plz tell me that you love I need you by my side."

Nyuma yo gusangiza abamukurikira aya mashusho yababwiye ko akeneye ibitekerezo byabo bisaga 2000 ubundi agahita ayishyira hanze yose.

Ako kanya benshi mu bamukunda barimo n'ibyamamare yakoreye indirimbo nka Christopher,Social Mula,Chris Eazy,Kevin Kade,ShaddyBoo n'abandi bayise babyakirana yombi si ugutanga ibitekerezo bivayo ku buryo mu masaha 3 gusa byari bimaze kuba ibitekerezo birenga 523 n'abayikunze barenga 4046.

Yagaragaye bwa mbere mu ijoro rya tariki ya 21 Werurwe 2020 ubwo yakoraga indirimbo 'HENZAPU' ya Bruce Melody, iri korwa ryayo ryakozwe imbonankubone ku ka rubanda ibizwi nka LIVE abafana babyirebera.

Ni ibintu bitari bimenyerewe kuko ubusanzwe umuhanzi ugiye gukora indirimbo ayikora yiherereye ngo hato itibwa cyangwa amatsiko abakunzi be bayigirira adashira gusa byari mu mugambi wo kumenyekanisha uyu musore ukiri muto wari utazwi.

Umuyobozi wa Country Records uzwi ku kazina ka NOOPJA avuga bwa mbere ELEMENT yaje ari umuririmbyi gusa akaza kumubonamo n'indi mpano yo gutunganya umuziki(Music Production) ari byo byatumye amugumana biza no kuba amahire ya mpano iramwagura aramamara atangira no gutsindira ibihembo bikomeye ibikorwa bye bigera ku rwego mpuzamahanga.

Yigeze na none kumvikana aririmba ubwo hari ku isabukuru y'umunyamakuru akaba n'umvangamuziki DJ PHILPETER mu mwaka ushize amutunguye ari mu kiganiro yakoraga, abari bakurikiye batangira gutanga ibitekerezo bamubwira ko azi kuririmba.

Byagiye bivugwa ko kandi yandikira abahanzi benshi indirimbo akabaha umurongo ngenderwaho bikabafasha gusigiriza ibihangano byabo. 

Siwe Producer wa mbere waba abikoze kuba n'umuhanzi hano mu Rwanda ariko niwe ukiri muto waba abigaragaje bwa mbere.