IFOTO YA MOSHIONS YARIKOROJE.

IFOTO YA MOSHIONS YARIKOROJE.

Turahirwa Moses witirirwa inzu ye y'imideli MOSHIONS yashibuye ibitekerezo by'abantu kubera ifoto itangaje.

Abicishije ku mbuga nkoranyambaga akoresha nka Instagram na Twitter yatwitse utwatsi n'umwambi umwe ahandi harakongoka akoresheje iyi foto itavuzweho rumwe.

Imugaragaza yambaye ubusa buriburi ku myanya y'ibanga ye ahakinze igisa n'agashuka benshi bayishungera bayishigukira ubwo yari akiyishyiraho.

Kwifotoza muri ubu buryo ubundi ntibimenyerewe mu Rwanda ari nabyo byatumye bamwe bamunenga ku ukuba yagaragaje ubwambure bwe bidakwiye mu muco nyarwanda.

Hari abamusabye kujya yambara akikwiza, abamutuka ibitutsi bitagira ingano n'ubwo ku rundi ruhande hari abayikunze biganjemo abali n'abategarugori.

Mu bitekerezo byisukiranyije kuri iyi foto, bamwe babanje gukeka ko ari ikibumbano ariko batahura nyuma ko ari iya nyayo barebye n'izindi zijya kumera nkayo n'amashusho yafatiye mu birunga.

MOSES Nta kindi kintu yayivuzeho uretse gusingiza ibyiza bitatse u Rwanda birimo ibirunga yari atumbiriye n'aho heza yaraye.

Uyu musore wavukiye i Nyamasheke yahiriwe n'urugendo rwe mu guhanga no kwerekana imideli, ku ikubitiro abivamo impamyabumenyi y'icyiciro cya 3 cya kaminuza 'Masters Degree in Collection Design' yigiye mu gihugu cy'Ubutaliyani ahitwa FIRENZE muri POLIMODA University.

Yakunze kwambika ibyamamare n'abayobozi bakomeye haba hano mu Rwanda no hanze barimo na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika na Madam, abahanzi nka Sauti Sol n'abandi.

Yatsindiye Ibihembo bitandukanye birimo nk'icyiswe "Made in Rwanda Emerging Enterprise of the Year Award” n'icyo yahawe muri gashyantare ya 2016 nk'umuhanga mu guhanga udushya.