ALBINA WAKOZE KURI FLASH TV ARAVUGWAHO UBUTINGANYI.

ALBINA WAKOZE KURI FLASH TV ARAVUGWAHO UBUTINGANYI.

Umukinnyikazi wa Filime akaba umunyamakurukazi n'Umushyushyarugamba kabuhriwe ALBINA Sydney yagaragayeho ibimenyetso bya gitinganyi.

Uyu mwali wakoze kuri Televiziyo na Radio FLASH yakoze ibidasanzwe nyuma yo kugera muri Canada byadogereye mu bamukunda ubwo batungurwaga no kubona agaragaza ibirango bikoreshwa n'abaryamana bahuje ibitsina nk'ubishyigikiye.

Iyo unyarukiye ku rukuta rwe rwa Instagram ugatera akajisho ahazwi nka BIO hashyirwa magambo n'udushushomvugo[Emoji] ziranga nyir'urukuta ntutinda kubonaho ibendera ry'umukororombya ry'itsinda LGBT[lesbian, gay, bisexual, and transgender]  rihuriramo abaryamana bahuje ibitsina, umugabo ku mugabo cyangwa umugore ku mugore, cyangwa uwihinduje igitsina runaka.

Byaciye amarenga ubwo yagaragaye mu mafoto n'amashusho aryohewe n'ubuzima yasohokanye n'umukobwa witwa Sharon bakundana byeruye bari ku kiyaga cya Muhazi mu burasirazuba bw'u Rwanda.

Mu mezi arenga 7 ashize yigeze kandi gushyira amafoto ye yahuje urugwiro n'uyu mukobwa amusomagura ubugira kenshi yongeraho n'amagambo akomeye.

Ati "Nzabana nawe[umukobwa] kuko andutira andutira benshi mu basore. Aruta Benshi Bitwa Ngo Bihagarika Bahagaze Pe!!! Nonese mbabeshye koko?"

Albina Sydney yakinnye muri filime yitwa "NOTRE-DAME Du Nil" aza kwamamara cyane mu kubyina indirimbo zigezweho aho anaherutse kwegukana igihembo cy'umubyinnyikazi mwiza.

Mbere yo kugenda, uyu mukobwa wanabaye MISS POP Elegancy Rwanda 2016, yakoraga mu kiganiro Flash Hype mu mpera za buri cyumweru aba umwamikazi mu gushyushya urugamba mu birori.

Kuri ubu Hashize iminsi ALBINA yerekeje ibwotamasimbi ari naho asigaye abarizwa mu gihugu cya CANADA yakomereje umwuga we ahereye mu gitaramo cya NEL NGABO giherutse kubera i Montreal.