LA FOUINE yumijwe na Riderman wakoze ibidasanzwe mu gitaramo bahuriyemo.

LA FOUINE yumijwe na Riderman wakoze ibidasanzwe mu gitaramo bahuriyemo.

Umuraperi LA FOUINE yumijwe na Riderman wakoze ibitari byitezwe aherekejwe na Karigombe ku rubyiniro mu iserukiramuco 'Afurika mu mabara' ryabaye mu ijoro ryacyeye.

Byari mu kirori cy'agatangaza cyiswe 'AFRICA IN COLORS' cyabereye muri Carfree Zone mu mujyi wa Kigali rwagati.

Mbere yuko gitangira ku mugoroba wo kuri uyu wa 2 Nyakanga abanyabirori bari bakubise buzuye baje kwihera ijisho uyu mufaransa ariko ufite inkomoko muri Afurika mu gihugu cya Maroc.

Ku ikubitiro umuraperikazi ANGEL Umutoni mu mirongo myinshi y'icyongereza kidashira niwe wabimburiye abandi ku rubyiniro,abahari batangira gushyuha bitewe n'indirimbo ibyinitse "PULL UP' yakoranye na Kivumbi King.

Chris Hat yaje nk'ubuheta mu bahanzi bari bateguwe gutaramira benshi muri iki gitaramo, mu ijwi ryiza anyura cyane abali mu ndirimbo nka 'NIKO YAJE'

Nyuma yuko Chris Hat avuye ku rubyiniro, Abantu batunguwe cyane no kumva haje OKKAMA utari witezwe mu bazariirimba, induru ziravuga nawe atangira kubahata umuziki cyane mu ndirimbo nka 'LOTTO','IYALLAAH' bacinya akadiho biba akarusho ubwo yasanganirwaga n'abahanzi YUHI Mic na Misteak baririmbana iyo bakoranye bise 'WEEKEND' nyuma yayo anyuzamo abaha gato kuri 'PUCULI'.

Umushyushyarugamba yahise ahamagara AFRIQUE aza mu maraso mashya ahereye ku yitwa 'ROMPE', ibintu bihindura isura ageze ku ndirimbo ye yamugize ikimenyabose 'AGATUNDA'

ARIEL WAYZ ako kanya yasimbukiye ku rubyiniro mu ndirimbo ye yise 'CHAMBER' n'izindi zitanga akanyamuneza ku bamukunda.

Mu buryo butunguranye hahise humvikana ijwi rya PAPA CYANGWE ubwo yari ahamagawe ku rubyiniro, nta muntu n'umwe wari uzi ko aza kugaragara.

Papa Cyangwe mu mbaraga nke cyane yagaragaye atishimye cyane ko yasaga n'uwiterera akiyikiriza, abafana bamwe nibo bageragezaga kunyuzamo bagacinya akadiho cyane nko mu ndirimbo 'BAMBE' yakoranye na Social Mula.

Yahise akosorwa na Chriss Eazy umaze iminsi ahagaze neza mu ruhando rwa muzika yiyegereza abafana baririmbana 'INANA'

N'ingoga nyinshi umushyushyarugamba yahamagaye umugabo ufatwa nk'umwami w'injyana ya HIP HOP ku rubyiniro atera ejuru avuga izina RIDERMAN.

Riderman nk'igisumizi gikuru yinjiranye imbaraga aherekejwe n'umuraperi Karigombe bajya umujyo umwe wo gutanga ibyishimo ku bakunzi ba muzika.

Yabanje kubasubiza mu bihe bya kera aririmba intero igira iti 'IGITENDE mu dutendo' n'izindi binyura benshi umuriro uraka amaboko barayamanika.

LA FOUINE wumvaga ibirimo kubera aho yatunguwe cyane yiibaza niba ari byo, asohoka mu rwambariro gato yihera ijisho arumirwa.

Ni nawe wari utahiwe yahise azamuka yegera imbere y'abanyarwanda amarangamutima ari yose kubw'ibibaye, ako kanya ahita apfukama aha icyubahiro muzika nyarwanda, acecetse ubwo yari agipfukamishije ivi rimwe,yambitswe igitenge mu gahanga aranacyitera byose harimo hacurangwa indirimbo INANA y'umuhanzi Chris Eazy.

Nubwo atumvaga ibiririmbwa ariko yanyuzagamo akawunyuka ubona ko yishimiye cyane iki gihangano kiyoheye amatwi.

Yahagurutse atangira gusuhuza abanyarwanda ababaza uko bameze muri iryo joro nabo si ukumwereka urukundo bivayo, birutaho mu ndirimbo “Ma Meilleure” yakoranye n'umuhanzikazi ZAHO ari nayo yashyiriyeho akadomo.