ABANTU 4 BARASHWE ABANDI BARAKOMEREKA BIKOMEYE.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa gatatu nibwo humvikanye amasasu muri ibi bitaro biherereye muri leta ya Oklahoma, mu gihe kitarenze iminota 3 Police yihutira gutabara ariko isanga abantu 4 bamaze kuraswa abandi bakomeretse.

ABANTU 4 BARASHWE ABANDI BARAKOMEREKA BIKOMEYE.

Abantu 4 nibo bamaze gutangazwa ko biciwe mu iraswa ryabereye mu bitaro by'i Tulsa ho muri leta zunze ubumwe za America abandi barakomereka bikomeye.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa gatatu nibwo humvikanye amasasu muri ibi bitaro biherereye muri leta ya Oklahoma, mu gihe kitarenze iminota 3 Police yihutira gutabara ariko isanga abantu 4 bamaze kuraswa abandi bakomeretse.

Abashinzwe umutekano mu gihe bari bagishakisha uwari umaze gukora ayo mahano bakimugeraho nawe yahise yiyambura ubuzima ako kanya.

Umuyobozi w'ishami rya Polisi y'umujyi wa Tulsa Capt Richard Meulnberg yavuze ko batabaye rugikubita hataricwa benshi ndetse ko kugeza ubu abakomeretse bidakanganye barimo kwitabwaho n'abaganga hari icyizere ko ntawe uza kuhatakariza ubuzima.

Ibi bibaye nyuma yuko ku munsi w'ejo hashyinguwe abana 19 n'abarimu 2  barashwe n'umugizi wa nabi mu cyumweru gishize winjiye mu kigo cy'amashuli y'incuke cya Robb Elementary School cyo muri leta ya TEXAS.

Hakomeje kwibazwa ikirimo gutera ibi bikorwa by'ubugizi bwa nabi kuko bantu benshi bakomeje kuraswa n'abiyahuzi muri leta zunze ubumwe z'Amarica bikomeje kuba ihurizo ku bayobozi bayo.

Nubwo bikomeje kuba agatereranzamba n'urujijo mu baturage, Perezida Joe Biden wa Leta zunze ubumwe z'America akomeje kwihanganisha ababuze ababo muri ibi bitero