KARASIRA YASUBIKISHIJE URUBANZA RWE.

KARASIRA YASUBIKISHIJE URUBANZA RWE.

Kuri uyu wa gatanu w'icyumweru turimo hagombaga kuba urubanza rwa Karasira Aimable birangira rusubitswe.

Byari biteganyijwe komu masaha ya mu gitondo uru rubanza ruza gutangizwa mu mizi ariko siko byagenze kubera imbogamizi zirebana n'ikoranabuhanga ryari bukoreshwe.

Me GATERA GASHABANA wunganira Karasira mu mategeko niwe wagaragaje impungenge afitiye ikoranabuhanga rikoreshwa n'inkiko byababereye imbogamizi mu miotergurire y'urubanza.

Yakomeje avuga ko batiteguye kuburana kuko kwinjira muri dosiye byari bimugoye we n'umukiriya we basaba undi munsi wo kuburaniraho mu buryo bwabafasha kwitegura bihagije.

Aimable Karasira kuri ubu amaze umwaka afungiye muri gereza nkuru ya Nyarugenge iherereye i Mageragere aho akurikiranyweho ibyaha birimo gukurura amacakubiri muri rubanda, guhakana no guha ishingiro jenoside yakorewe abatutsi muri 1994.