EAC: IMWE MU MYANZURO YAFATIWE MU NAMA Y'ABAKURU B'IBIHUGU.

EAC: IMWE MU MYANZURO YAFATIWE MU NAMA Y'ABAKURU B'IBIHUGU.

Abakuru b’ibihugu bya EAC banzuye ko imvugo n’imbwirwaruhame zibiba urwango, n’ibindi bikorwa by’ubugizi bwa nabi biganisha kuri Jenoside bikomeje kugaragara muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bihagarara.

Uyu ni umwe mu myanzuro yafatiwe mu biganiro byahurije mu muhezo abakuru b’ibihugu bigize umuryango wa EAC kuri uyu wa mbere i Nairobi muri Kenya.

Imyanzuro y’ibi biganiro irimo ko ibihugu bigize EAC bitanga umusanzu mu bikorwa by’ubwiyunge n'amahoro asesuye muri Congo kandi bagatahiriza umugozi umwe, mu gushaka igisubizo cyihuse kandi kirambye, cyane cyane mu majyaruguru ya Kivu no mu Majyepfo kimwe no mu Ntara za Ituri.

Abakuru b'ibihugu basabye ko imirwano ikomeje muri RDC ihita ihagarara ako kanya, kandi ibikorwa byo guhagarika imirwano bigomba guhita bitangira, n’abasirikare bagahita bava mu birindiro.

Aba bayobozi basanze hakwiye inzira za politiki kugira ngo abaturage ba DRC bumve bafite umutekano n’ituze, no gukomeza ibikorwa byabo by’imibereho myiza.

H.E Paul Kagame

Abakuru b’ibihugu basabye ko muri uru rugendo rwo kugarura amahoro, hakwiye kubahirizwa ibikubiye mu Itegeko Nshinga rya DRC kandi bagashyira imbaraga mu guharanira igihugu cyunze ubumwe kandi gifite umutekano.


Muri rusange ibi biganiro byitabiriwe n’abakuru b’ibihugu barimo Perezida Paul Kagame wa Repubulika y'u Rwanda, Perezida Uhuru Kenyatta wa Kenya, Perezida Félix Antoine Tshisekedi wa DRC, Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda, Evariste Ndayishimiye w’u Burundi, Salva Kiir Mayardit wa Sudan y’Epfo.

Perezida Félix Antoine Tshisekedi wa DRC

Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda

Perezida wa Tanzania, Samia Suluhu Hassan, yahagarariwe na Ambasaderi w’igihugu cye muri Kenya, John Stephen Simbachawene. 

Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi