ABAJEPE BA CONGO BASHEGEYE INTWARO BASABA PEREZIDA WABO GUTERA U RWANDA.

ABAJEPE BA CONGO BASHEGEYE INTWARO BASABA PEREZIDA WABO GUTERA U RWANDA.

Nyuma yuko barembejwe n'umutwe wa M23, Abajepe mu gisirkare cya Congo Kinshasa bashegeye gutera u Rwanda basaba umukuru w'igihugu cyabo gukura intwaro mu bubiko.

Byaraye bibaye ibindi ubwo Perezida Felix Tshisekedi wa Repubulika ya Demokarasi ya Kongo yasabwaga n'abamurinda gukura intwaro mu bubiko akazibaha ngo  baze mu Rwanda kurangiza intambara yabananiriye iwabo.

Ni mu mashusho yagiye hanze ubwo bari mu myiyereko bakoreye mu mihanda ya Kinshasa, bagamije kwerekana ko biteguye kurwana intambara igisirikare kimaze iminsi gihanganyemo n’umutwe wa M23.

STANIS BUJAKERA  Tshiamala wasakaje aya mashusho yabo kuri Twitter yagize ati "Urugendo rwo kwihangana rwa bamwe mu bagize ingabo za congo i Kinshasa kuri uyu wa gatanu. Benshi bo mu mitwe irinda Perezida wa repubulika. Barasaba intwaro Félix Tshisekedi kugira ngo "binjire mu Rwanda, kubica no kurangiza intambara". “Kuzamuka bidasanzwe”.

 Mu rurimi rw'igifaransa yanditse "Spectaculaire marche d’endurance des éléments de l’armée congolaise à Kinshasa ce vendredi. Plusieurs unités de la garde républicaine. Ils demandent des armes à Félix Tshisekedi pour « entrer au #Rwanda, les tuer et terminer la guerre ». « Incroyable escalade », reac off ..."

Muri aba bajepe,umubare munini wiganjemo abinjiye mu barinda Perezida bashya, bari bambaye impuzankano ibaranga bafite n’imbunda, bagendaga bayobowe n’Umuyobozi wabo, Général Christian Tshiwewe.

Amajwi aranguruye n'indirimbo baririmbaga, muri ayo mashusho yafashwe agashyirwa ku mbuga nkoranyambaga,basubiyemo ayo magambo ko bashaka kwinjira mu Rwanda bakica bakanarangiza intambara.

Uko bazengurukaga mu mihanda ya Kinshasa basubiragamo buri kanya ko biteguye no gupfira ku rugamba, byatumaga abaturage banyuragaho bakoma amashyi y'urufaya mu rwego rwo kubashyigikira.

Ibi byose barimo, biraterwa n'intambara ikomeye ikomeje gukaza umurego hagati y'izi ngabo n'Umutwe wa M23  bigaragara ko zananiwe gutsinsura uyu mutwe wigaruriye uduce twinshi tw'iki gihugu muri Kivu ya Ruguru. 

Videwo yose hano https://twitter.com/StanysBujakera/status/1540334349278748672?ref_src=twsrc%5Etfw%7Ctwcamp%5Etweetembed%7Ctwterm%5E1540334349278748672%7Ctwgr%5E%7Ctwcon%5Es1_&ref_url=https%3A%2F%2Figihe.com%2Famakuru%2Fmuri-afurika%2Farticle%2Frdc-ingabo-zirinda-tshisekedi-zamusabye-kuziha-intwaro-zikajya-kurwana-n-u