RDC: INTAMBARA IHINDUYE ISURA ISATIRA GOMA

RDC: INTAMBARA IHINDUYE ISURA ISATIRA GOMA

Byongeye kuba bibi mu mashyamba yo mu ntara ya Kivu ya Ruguru bishya bishyira ku ifatwa ry'umujyi wa GOMA.

Kuva mu gitondo cyo kuri iki cyumweru ingabo za Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo FARDC zagabye ibitero simusiga ahari ibirindiro bishyashya by'inyeshyamba za M23 biri i KIBUMBA haba isibaniro.

Amakuru Kalisimbi.com ikuye mu begereye ahazwi nka "3 antennes" muri RUHUNDA avuga ko cyane ku musozi wa MURINYUNDO ari ho urugamba rukomereye urufaya rw'amasasu akomeje kuvuza ubuhuha ubutitsa.

Umuvugizi wa M23 wungirije mu bya politike, LAWRENCE KANYUKA yemeje aya makuru abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter.

Yanditse Ati"Twabivuze kenshi ko Guverinoma ya Congo itifuza amahoro, Aka kanya ihuriro rya FARDC,FDLR,NYATURA,ACPLS na MAI MAI zifatanyije irimo kugaba ibitero ku birindiro byacu bya KIBUMBA. M23 ifite uburenganzira bwo kurinda abaturage bacu."

Iyi ntambara ikomeje guhindura isura hagati ya M23 n'ingabo za leta FARDC zifatanyije n'imitwe y'inyeshyamba itandukanye.

Ibi byose birimo kubera ahatari kure y'umujyi wa GOMA urinzwe bikomeye n'ingabo zidasanzwe zaturutse i Kinshasa byiyengeraho n'ingabo za Kenya zoherejwe mu butumwa bw'amahoro zirinze ikibuga cy'indege.