RURA MU GUKEMURA IKIBAZO CY'IBURA RY'IMODOKA ZITWARA ABAGENZI.

RURA MU GUKEMURA IKIBAZO CY'IBURA RY'IMODOKA ZITWARA ABAGENZI.

Urwego ngenzuramikorere (RURA) rwasabye abafite imodoka zishobora kwifashishwa mu gutwara abagenzi mu Mujyi wa Kigali kuzandikisha zikifashishwa mu gukemura ikibazo cy’ubuke bwazo bukomeje gutuma abagenzi batinda ku mirongo.

Umuyobozi w’agateganyo wa RURA, Eng. Deo Muvunyi, yabigarutseho mu gihe abakoresha uburyo bwo gutwara abantu mu buryo bwa rusange, bakomeje kwinubira uburyo batinda ku mirongo.

Yavuze ko mu gihe ibigo bya KBS, RFTC na Royal Express bikomeje kunengwa gutanga serivisi mbi, ikibazo ari imodoka nkeya ugereranyije n’abagenzi. Yari kuri televiziyo y’igihugu.

Yagize ati "Icyo twifuza ni ugukura umuturage ku murongo, umugenzi ntatindeho."

Eng Muvunyi yavuze ko abantu ku giti cyabo bafite imodoka zafasha mu gutwara abagenzi bashobora kuzishyira muri uyu murimo, mu kureba niba haboneka umubare ukwiye w’imodoka.

Yakomeje ati "Abagenda baboneka baragenda baza, uwo tubonye ushobora kubona imodoka zingahe, arazamo mu isoko, buriya wabimenya ugiye aho bandikirwa, ukareba ziriya modoka ko ari iz’umuntu umwe, rwose urasanga harimo abantu benshi. Ni ukuvuga ngo umuntu wese wabona bisi, ntabwo yabura ahantu akorera."

Yasoje agira ati "Rero ni urugamba twese turimo, tugomba kurwana, kugira ngo tumenye ngo twese dufite ikibazo cy’ubuke bw’imodoka kandi kirimo kirashakirwa umuti."

SOURCE: IGIHE