NDIMBATI AGEZE MU RUKIKO.

NDIMBATI AGEZE MU RUKIKO.

Uwihoreye Jean Bosco Moustapha wamamaye nka Ndimbati muri sinema nyarwanda yitabye urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge aho agiye kuburana mu mizi ibyaha aregwa.

Ntabwo byagenze uko bisanzwe kuko ubushize ubwo yitabaga urukiko Mu rukerera rwaho yabyutse yitunganya yambara impuzankano z'imfungwa ahamagarwa mu mazina yombi kuri Radio y'imbere muri Gereza imumenyesha ko asohoka mu gipangu akerekeza mu rubanza.

Icyo gihe Akigera hanze yahise ashyirwa mu modoka y'ibara rya Kacye y'urwego rw'igihugu rushinzwe imfungwa n'abagororwa RCS, aherekejwe n'abarinda gereza bamugeza i Nyamirambo aho urukiko ruherereye.

Bitandukanye cyane n'ibyo Kuri uyu wa 13 Nzeri 2022 kuko ntiyashyizwe ku rutonde rw'abasohoka gereza byanzurwa ko agomba kuburana hakoreshejwe ikoranabuhanga rya SKYPE.

Urubanza mu mizi ruratangira mukanya aho aza kuburana yiregura ku byaha aregwa byo gusindisha no gusambanya umwana w'imyaka 17 witwa Kabahizi Fridaus.

Ku itariki ya 08 Werurwe 2022 mu gicamunsi, Uyu mwana w'umukobwa bwa mbere niwe wabitangarije itangazamakuru mu marira menshi asaba kurenganurwa nyuma yuko yasambanyijwe mu mpera za 2019 agaterwa inda yabyayemo impanga mu gahinda kenshi agaragaza ko ntacyo Se[Ndimbati] w'abana yirengagije inshingano.

Ntibyatinze urwego rw'ubugenzacyaha mu Rwanda rwaje gufata Ndimbati atabwa muri yombi atyo, aregerwa ubushinjacyaha nabwo busuzumye dosiye ye bumuregera urukiko rw'ibanze rwa Nyarugenge.

Tariki 23 Werurwe Ndimbati yagejejwe bwa mbere imbere y'umucamanza aburana ku ifungwa n'ifungurwa ry'agateganyo, gusa icyo gihe umucamanza yize ku rubanza ategeka ko Ndimbati afungwa iminsi 30 y'agateganyo kubera uburemere bw'ibyaha akekwaho.

Ndimbati ntiyazuyaje mu kujurira gusa na none ubujurire bwe bwaje guteshwa agaciro akomeza gufungirwa muri Gereza nkuru ya Nyarugenge kugeza n'ubu.

Mbere yuko igihe cyo kuburana mu mizi kimenyekana, Kabahizi Fridaus uvuga ko yahohotewe yaje kugaragaza amarangamutima ye avuga ko atifuriza Ndimbati gufungwa.

Soma: https://www.kalisimbi.com/ndimbati-uwamufungishije-arifuza-kumufunguza

Nyuma yaho nibwo hamanyekanye ko kuri uyu wa kabiri uyu munyarwenya aza kugezwa imbere y'urukiko aburana urubanza mu mizi.

Soma: https://www.kalisimbi.com/ndimbati-igihe-azaburanira-cyamenyekanye