THE CLASS LOVE SEASON 01 EPISODE 04

Duherukana ubwo Gaston yari amaze kuva mu nzara za papa linda na Discipline master ariko bamukubise bikomeye kuburyo nta ntege yari asigaranye bamunogeje agenda asindagira,nyuma Linda nawe bakamutera ubwoba ngo atazongera gukundana na Gaston na rimwe ,Discipline master muguherekeza papa linda amwizeza ko azabacunga kandi ko bitazongera mu gihe ataragera ku imodoka ngo yinjiremo atahe papa linda yagiye kumva yumva………...

THE CLASS LOVE   SEASON 01   EPISODE 04
THE CLASS LOVE
SEASON 01
EPISODE 04
*****************************************
Duherukana ubwo Gaston yari amaze kuva mu nzara za papa linda na Discipline master ariko bamukubise bikomeye kuburyo nta ntege yari asigaranye bamunogeje agenda asindagira,nyuma Linda nawe bakamutera ubwoba ngo atazongera gukundana na Gaston na rimwe ,Discipline master muguherekeza papa linda amwizeza ko azabacunga kandi ko bitazongera mu gihe ataragera ku imodoka ngo yinjiremo atahe papa linda yagiye kumva yumva………...
Komeza uryoherwe n'inkuru yacu….Turagukunda.
Papa linda yagiye kumva yumva ijwi rimuhamagara ahindukiye ngo arebe umuhamagaye abona ni Linda wari ufite agahinda kenshi no kuvuga byamunaniye ijwi ridasohoka niko kumusubizanya uburakari bwinshi amubaza icyo amushakira.
Papa linda:"ariko se wa mukobwa we uracyaririra iriya ngegera? uranshakaho iki se kandi n'amafuti yawe adashira, ariko ni ay'ubusa ibyo wigiraga ndabishyiraho iherezo vuba aha,ngaho vuga ibyo uvuga nigendere dore mwankerereje ntako mutagize"
Linda:"hari ibindi bikoresho nari nkeneye nagirango umpe amafaranga yandi make nabyo nze kubigura."
Papa linda:"nyumvira kandi….icyakora icyo cyo urakizi pe ni ukugira umunwa wo gusaba amafaranga ariko amatwi yumva inama za kibyeyi yo wagirango uba wayicariye….ngaho mbwira ni angahe ukeneye?"
Linda:"nkeneye amafaranga ibihumbi bitanu(5000rwf)"
Papa linda:"ubundi se iyo uyabaza uriya mushenzi….ariko nanjye ni ugushinyagura nawe n'abanze yigurire n'ikaramu ya mirongo itanu abone kuguha bitanu...ngaho akira…..ariko…...ntacyo mvuze nawe umenye icyo ibyo bivuze uranyumva neza?"
Discpline master yari agihagaze aho ahita amusezeraho maze papa linda nawe yinjira mu imodoka agifite uburakari,Linda asigara ahagaze aho areba se arenga barebana ay'ingwe,ise arenze azunguza umutwe akomeza guhagarara aho ari mubitekerezo byinshi abandi banyeshuli bakamucaho bibaza icyo yabaye bikabacanga,nyuma yaho nibwo wa mukobwa witwa Chance yaje kumwegera amuturutse inyuma amukozeho Linda arikanga cyane kuko yari amukuye mu bitekerezo byinshi asa nk'udahari yari muyindi si.atangira kumwihanganisha nk'inshuti ye amwereka ko ibimubayeho agomba kubyihanganira.
Chance:"ooh sha wihangane ko ngukanze ariko nuko wari uri kure nawe ariko kandi sorry kubikubayeho nukuri"
Linda:"oya ntakibazo nyine ntakibazo ntakundi"(ariyumanganya atangira kwikomeza)
Chance:"umva ihangane biriya ntawe bitabaho ahubwo reka tuve aha udakomeza kwiteza abantu urabizi abanyeshuli ukuntu baserereza ntiwazabakira,uziko bose bagucagaho bakibaza icyo wabaye bikabayobera,ariko humura ntawundi wabibonye uretse jyewe gusa"
Linda:"ntacyo tugende ariko ibyo ntacyo bimbwiye nibashaka bibaze ibyo bashaka jye ntacyo bimbwiye ibyo kunserereza….ikimbabaje ni Gaston gusa,none se we wabonye agana he?"
Chance:"Gaston nabonye asohoka ahita ajya aho arara muri dormitory kuko yari ameze nabi pe gusa ubanza azakuramo imvune ikomeye bamukubise nabi,none se we ubu muzongera gukundana?"
Linda:"chance...ibyo tubyihorere..ntacyo nagusubiza ubu rwose."
Chance yamutwaje igikapu cye n'utundi dukoresho aramujyana aho barara ariko kuko Linda yasaga nk'uwarwaye ubona atishimye na gato byibura nk'umuntu ugarutse ku ishuri wongeye guhura n'ishuti ze ahubwo yanazibona agahunga ngo zitamubona arinda agera ku gitanda cye ahita asasa vuba abifashijwemo na Chance ahita aryama ubuticura kandi yipfukiranye cyane mu mashuka maze Chance nawe amubera mwiza amuguma hafi maze bagenzi be baza kumureba akabahakanira akababwira ko arwaye cyane nta muntu ashaka kuvugisha n'umwe. Bamwe bakagenda bibaza byinshi kuko Chance atasobanuraga neza iby'indwara ya Linda.
Kurundi ruhande na Gaston yari yagiye aho arara ahita aryama ntawe avugishije amara umwanya akitekerezaho cyane kubera agahinda kenshi arahondobera asinzira cyane nk'uwapfuye nyuma yaho haza umwe munshuti ze magara witwa Philipe wari umaze kubwirwa ibyabamubayeho abibwiwe n'umwe mu babibonye.Philipe yaje yihutira kujya kumureba aho aryama amukozeho yumva arasinziriye abanza kumureka ngo aruhuke ariko hashize amasaha abiri adakoma yiyemeza kumukangura atangira kumukomakoma buhoro buhoro ngo adashigukira hejuru,ariko Gaston yanga gukanguka araruca ararumira kandi yamwumvise ariko akomeza kwisinziriza ahubwo yongera kugona.Gusa Philipe ntiyanyurwa noneho amukangura ku gahato maze Gaston bimwanga munda ahita avugira hejuru n'umujinya mwinshi amwuka inabi.
Gaston:"umva philipe mva hejuru ndagusabye mvira ku gitanda uranyumva? mvira aha vuba"
Philipe:"Gaston wakwihanganye basi tukavugana mbwira ntacyo ndagufasha sibyo?"
Gaston:"philipe ...ntacyo wamfasha na gito….ibi birakurenze ahubwo ba umpaye akanya kandi ndagusabye mbabarira."
Philipe abonye ko Gaston adashaka kumuvugisha aratuza noneho arigendera ariko asiga amwihanganishije kuko yabonaga ko ibyo yabwiwe bishoboka ko byabayeho koko,ageze hanze yahuye na animateur aje kubirukana aho barara niko kubanza gucunga ngo arebe ko na Gaston bari bumusohore agasohoka,mu gihe abandi banyeshuli basohoka ngo bajye mu masomo ya nimugoroba Gaston bisa naho we bitamureba animateur amugezeho amukuraho ishuka ayijugunya hirya,mu gihe Philipe agitegerereje hanze ngo arebe abona abanyeshuli bakwiriye imishwaro bose birukira hanze ya dortoire(aho barara) umuryango uba muto akibaza ibibaye yumva urusaku mo imbere nabo basohoka bavuga ngo aramwishe ….aramwishe…...Philipe yumva birakomeye ahita……………………………………………………
EPISODE 05 On The Way..................................
Ese ni iki cyari cyibaye hagati ya Gaston na animateur? Philipe we se yahise abigenza ate?....ahaaaa Linda se we yaje gukanguka?.....
Komeza wisomere inkuru yawe ukunda ukomeza gukanda like,comments(ibitekerezo) byawe birakenewe ngo tumenye niba muhari tubahe ibyo mushaka turabakunda cyane mwibuke no gukora Share kugirango muyisangize n'inshuti zanyu,Murakoze Cyane.
SHALOOM