NYAMASHEKE: INGURUBE YARIYE UMWANA W'IMYAKA ITATU IRAMUMARA

mu murenge wa Kanjongo mu karere ka Nyamasheke ingurube yariye umwana w’imyaka 3.5 ahita apfa.

NYAMASHEKE: INGURUBE YARIYE UMWANA W'IMYAKA ITATU IRAMUMARA

mu murenge wa Kanjongo mu karere ka Nyamasheke ingurube yariye umwana w’imyaka 3.5 ababyeyi be bari boroye ahita apfa.

Uyu mwana witwa ''Izere Ineza Willo Queen'' wo mu mudugudu wa Maseka mu kagari ka Kibogora,yasanzwe yapfuye ku munsi w’ejo tariki ya 28 Ugushyingo 2022.

Amakuru dukesha UMUSEKE aravuga ko iyi ngurube yaciye ikibuti ijya mu nzu imurya akaboko kose k’iburyo inamurya umutwe.

Ababyeyi be bombi ngo bari bagiye ku kazi batashye bashaka umwana baramubura bareba mu kindi cyumba basanga ni ho yamuririye.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kanjongo, Cyimana Kanyogote Juvenal yabwiye UMUSEKE ko ababyeyi b’umwana batari bahari,aboneraho  gusaba ko ababyeyi igihe batari hafi bajya basiga abana mu baturanyi.

Ati “Twakoranye inama n’abaturage bari bahururiye abo babyeyi, tubabwira ko bagomba kumenya abana babo, tubabwira ko niba nta muntu mukuru uhari, umwana bamusiga mu baturanyi, baza bakajya kumukurayo.”

Umurambo we wahise ujyanwa ku bitaro bya Kibogora.

Inzego zibanze zivuga ko byatewe n’uburangare kuko uyu mwana yari wenyine,nyuma y’aho umukozi wamusigaranye yamuryamishije akigendera.

 src UMUSEKE