MUKANYA GATO I BUJUMBURA HARASHYA.

MUKANYA GATO I BUJUMBURA HARASHYA.

Umuhanzi Itahiwacu BRUCE MELODIE aho gutaha yateguye ikindi gitaramo i Bujumbura ubugira gatatu.

Mukanya kaza kuza mu mugoroba w'uyu wa kabiri tariki 06 Nzeri haraba undi munzero i Burundi uzabagijwe na kabuhariwe mu miririmbire.

Ni igitaramo cyiswe icy'abifite mu kazina kagira kati 'Abakire Tumenyane' ahpo kiza kubera ahazwi nka P CLUB aho kwinjira byashyizwe ku mafaranga y'amarundi asaga 150,000FBU.

Benshi mu rubyiruko bati "'Mukanya gato i Bujumbura haraza gushya."  aho byiteguwe ko ashobora kuba ari cyo gitaramo aza gusorezaho akabona gutaha i Rwanda.

Iki gitaramo kandi cyavunjwemo icyagombaga kubera ahazwi nka 'Mess Des Officiers' cyari cyaburijwemo ku mpamvu batanze ko imyiteguro yacyo iutari ihagije bitewe n'ifungwa ritunguranye rya Bruce Melodie wishyuzwaga akayabo na BANKUWIHA Toussaint wamushinjaga ubwambuzi bushukanyi.

Soma: https://www.kalisimbi.com/BRUCE-MELODIE-ATAWE-MURI-YOMBI-NA-POLISI-I-BUJUMBURA

Gusa kubw'amahirwe uyu muhanzi yaje gufungurwa ndetse ataramira abarundi akiva mu munyururu ku wa 02 Nzeri aniyongeza akora ibitangaza ku ya 04 Nzeri mu bitaramo by'amateka.

Soma: https://www.kalisimbi.com/bruce-melodie-akoze-amateka-i-burundi

Bruce Melodie nyuma yo kwigaragaza aracyarunda amafaranga n'uyu munsi aho agomba gutarama abifashijwemo n'itsinda rya SYMPHONY BAND ndetse na DJ BRIANNE bamucurangira.

Soma: https://www.kalisimbi.com/burundi-bruce-melodie-atahanye-impundu