WEASEL YADUKIRIYE UMUGORE W'ABANDI.

WEASEL YADUKIRIYE UMUGORE W'ABANDI.

Umuhanzi Douglas Mayanja wamamaye nka Weasel Manizzo nyuma yaho umugore we TETA Sandra amucikiye yatangiye kwadukira bamwe mu babigizemo uruhare.

Byatangiye ashinjwa guhohotera bikomeye Miss Teta Sandra, birasakuza uyu munyarwandakazi aza kugira kivugira kubw'amahirwe atahana n'abana mu Rwamubyaye acitse ingoyi yari yarahejejweho.

Byarakaje cyane Weasel wavugaga ko bidashoboka ko yatana n'uwo babyaranye abana 2 ndetse mu mashusho n'amafoto icyo gihe yasakazaga yerekanaga bahuje urugwiro umunwa ku wundi n'ibindi.

Gutaha kwa Sandra kwabanje kumushengura biramushobera yibaza uko amuciye mu myanya y'intoki, ibyatumye kuri ubu yahindukiriye abakoze iyo bwabaga ngo babone uyu mubyeyi nawe w'icyamamarekazi arenganurwa.

Amakuru aturuka i Kampala avuga ko Ku ikubitiro yinjiriye umugore witwa Claire Seline Nangajja uzwi cyane nka MAMA GHETTO wabaye impirimbanyi ikomeye mu rugamba rwo gukomeza kuvugira TETA kugeza aho atahiye.

MAMA GHETTO

Weasel yahise yitwa Gashozantambara mu muryango w'uyu mugore w'umuhanzi BUCHAMAN nawe wabaye ikimenyabose muri Uganda mu myaka myinshi yatambutse.

Mu majwi agiye hanze mu kanya gashize, Weasel yumvikana akoresheje Voice Note kuri Whatsapp abwira Buchaman ati "Yo Rasta waguan..ubushize naraguhamagaye nziko ndimo kubwira intare ngo igire inama intarekazi imvire mu bibazo by'umuryango wanjye ariko uko mbitekereza umugore wawe niwe wahindutse intare kurio wowe."

Umuhanzi BUCHAMAN wabwirwaga

Yakomeje n'umujinya mwinshi adatuza ati "Bwira umugore wawe amvire ku muryango, ntabwo azi aho twavuye cyangwa ibyo turimo ubu, Simuzi sinkeneye no kumumenya."

Intugunda zahise zihaguruka kandi i Kampala bigera aho BUCHAMAN yiyama bikomeye Weasel imbere y'itangazamakuru ngo amuvire ku rubavu.

Nyuma yaho MAMA GHETTO yaje kunyarukira ku rubuga rwa Instagram asangiza abamukurikira bimwe mu bibi Weasel, yandikaho amagambo akomeye yerekana ko burya ihohotera atari ikintu yongera gukomoza ku byabaye.

SANDRA TETA wahohotewe

Make muri menshi yanditse ati "Ihohotera si ikintu rituma umuntu agenda buhumyi, ni gute umuntu yamererwa neza mu gihe yasize abana 2 be b'agaciro katagereranywa bandagaye ku kabari ngo nuko  afitanye ibibazo na nyina."

Yakomeje agira ati " Ubundi iryo naryo ni ihohotera ubwaryo...hari imico imwe n'imwe abagabo bakura bazi ko bagomba gufata abagore uko babyumva, iyo mico, imyumvire nibyo bivamo guhohoterwa kw'abagore."

Yongeyeho yishongora cyane kuri WEASEL, ati "Reka abami nyabo bareke abamikazi babo mu makamba bishimiye...Reka twige guha agaciro urukundo hagati y'abakundana."

MAMA Ghetto si we wenyine waharaniye uburenganzira bwa Miss Teta, kuko Daniella Atim wahoze ari umugore wa Chameleone yakunze kumvikana cyane asabira Weasel gufungwa.

Kuva icyo gihe inzego zirimo na Ambassade y'u Rwanda muri Uganda zahagurukiye iki kibazo ngo ubutabera butangwe gusa uyu mugabo ntiyafungwa kuko SANDRA TETA yakomeje guhakana ko atahohotewe nyamara bigaragara.

Nyuma y'uko Weasel abonye TETA atashye, yaje gusakaza amafoto ye n'umugore we yerekana ko ntakibazo gihari kandi ko bagikundanye.