YVAN BURAVAN UBURWAYI BUMWEREKEJE MU BUHINDE.

YVAN BURAVAN UBURWAYI BUMWEREKEJE MU BUHINDE.

Dushime Burabyo Yvan wamamaye muri muzika nka Buravan yoherejwe mu gihugu cy'Ubuhinde kwivuza indwara yari arwariye muri Kenya.

Yvan Buravan mu masaha make araba yuriye rutemikirere yerekeza mu Buhinde nyuma yuko n'abaganga b'i Nairobi bananiwe kwita ku burwayi bwe.

Hashize Iminsi 15 irashize Yvan Buravan yivuriza mu gihugu cya Kenya, aho yafashwe n’uburwayi bwabaye amayobera kugeza n'ubu.

Kuva yagenda nta munsi n'umwe bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga badasiba kuvuga ko yitabye Imana. Ndetse, hari n'abafunguye konti mu mazina ye batangiye gusaba abantu amafaranga bavuga mu izina rye ko barembye.

Byabaye nk’ibifata umurego ubwo kuri uyu wa Gatatu bamwe mu bantu bazwi kuri Twitter barimo uwitwa Mwene Karangwa na Samuel Byansi batangaje ko ‘Buravan yitabye Imana’.


Umuhanzi Uncle Austin wagize uruhare rukomeye mu izamuka rya Buravan, yanditse asubiza ko Buravan arwaye ariko atapfuye.

Inshuti ze, abavandimwe, abamukunze kubera umuziki we n’ibindi ntibasiba kwifashisha amafoto ye bakayaherekeresha ubutumwa busaba Imana kumukiza.



Inkuru dukesha InyaRwanda yavuganye na Marseille Mukuru wa Buravan, atangaza ko Murumuna we ameze neza.

Ati “Oya! (Yahakanaga amakuru yavugaga ko Buravan yitabye Imana), ameze neza ni amahoro, ni amahoro cyane.”

Abahanzi nka Uncle Austin, Israel Mbonyi, Knowless Butera n'abandi mu byamamare bakomeje kumwifuriza gukira vuba.

SOURCE: InyaRwanda