THE BEN NA PAMELLA UBUKWE BURATAHWA VUBA.

THE BEN NA PAMELLA UBUKWE BURATAHWA VUBA.

Umuhanzi rurangiranwa THE BEN nyuma yo kugera i Kigali kuri uyu wa Gatatu yananiwe kwifata avuga ku bukwe bwe n'umukunzi we Uwicyeza Pamella.

Mu myambaro y'umukara kuva hasi kugera hejuru yakandagiye ku butaka bw'u Rwanda bidatinze yakirwa n'itangazamakuru avuga urwo yari akumbuye umukunzi we na nyina by'umwihariko anakomoza ku bukwe butari kera.

Yatangiye ati "Nta kintu cyiza kiruta kuba umuntu ari mu rugo,iyi nshuro rero hari ibintu bishya turimo gutegura ku munsi wa Gatandatu, So ndumva nezerewe cyane,...Nkumbuye MAMA na Fiance[Pamella]....nkumbuye inshuti zanjye zose muri rusange, nkumbuye abantu."

Abajijwe ku kijyanye n'ikizakurikiraho we na Pamella, atazuyaje yasubije ati "Ni ubukwe." abajijwe igihe buzabera ayagize ati "Ibyo ni ibyacu, ntabwo dushaka ko habaho Pressure[igitutu] tu."

Amakuru yizewe agera kuri Kalisimbi avuga ko imyiteguro y'ubukwe bwabo yatangiye bishobora gutungurana ndetse ubu bukwe amahirwe menshi ni uko buzabera mu Rwanda n'ubu nimugoroba uyu muhanzi araza kuba ari mu muryango we ku Kicukiro biri muri bimwe baza kwigaho hanzurwa aho buzabera nyaho.

Uwicyeza Pamella kandi kuri ubu yamaze gusanganira THE BEN n'ibyishimo byinshi, uyu mwali ni umwe mu bitabiriye irushanwa rya Nyampinga 'Miss Rwanda2019' ari naho yabereye ikimenyabose biba akarusho akundanye na Tiger B.

Hashize amazi asaga 9 ashyira kuba 10 THE BEN yambikiye impeta Pamella mu birwa bya Maldive , nyuma yo kwerura urukundo rwashinze imizi mu mitima yabo ibyari mu rwihisho babishyira hanze ari nabyo bizaba ni bajya gukora ubukwe itariki yabwo yagizwe ubwiru.

Buri wese afite amashyushyu yo kuzihera ijisho ubukwe bw'agatangaza bw'uyu muhanzi umaze kwegukana ibihembo byinshi haba mu Rwagasabo no mu karere muri rusange.