DON JAZZY MU RUKUNDO NA TETA

DON JAZZY MU RUKUNDO NA TETA

Micheal Collins Ajereh wamamaye nka DON JAZZY muri muzika ya Africa urukundo ni rwose hagati ye n'umunyarwandakazi bibereye mu gihugu cy'ubufaransa baryohewe.

Uyu mutunganyamuziki akaba n'umuhanzi kabuhariwe by'umwihariko umunyabigwi mu gihugu cya NIGERIA yerekanye kumugaragaro ko hari umubano wihariye afitanye na LIZ TETA uvuka mu rwagasabo.

Abicishije ku rubuga rwa Instagram, Mu kanya gato gashize ashyize hanze ifoto arikumwe n'uyu mwali w'igikundiro yongeraho amagambo aherekejwe n'agatima agira ati "Ijoro ry'i Paris n'umwiza LIZ TETA."

Akibitangaza benshi bahise basukiranya ibitekerezo bamwe bishimira uwo mubano uhunze urukundo baterwa iteka no kubona uwo mwali utamwaye.

DON JAZZY ni munyamuziki wabishoyemo n'imari cyane mu nzu ye ikomeye yitwa MAVIN RECORDS ikaba ireberera inyungu abahanzi b'ibikomerezwa nka REMA n'abandi.

Ibi bibaye kandi nyuma y'uko uyu mugabo yari aherutse kugaragara yishimanye n'undi mukobwa w'i Rwanda SHAZZ wakunze kurikoroza ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo kuvugwaho gufungisha DAVIS D na KEVIN KADE ndetse akaba ari we wabaye intandaro yo kwirukanwa mu ikipe y'igihugu kwa KWIZERA OLIVIER byavugwaga ko baraye ijoro ryose mu rugwiro kuri Telefone.

Si igitangaza kuko Abanyarwandakazi bakunze kubengukwa n'ibyamamare biturutse imihanda yose kubera ubwiza budasanzwe Rurema yabihereye gusa bikaba byiza ku ruganda rw'imyidagaduro mu Rwanda kuko benshi muri aba bahanzi birangira baje kugira ibikorwa bakorera murw'imisozi igihumbi birimo nk'ibitaramo n'ibindi bisusurutsa abatari bake.

LIZ TETA uri mu rukundo na DON JAZZY