JAMES NA DANIELLA BAYOBOTSE INZIRA Y'IBANGA YA ISRAEL MBONYI.

JAMES NA DANIELLA BAYOBOTSE INZIRA Y'IBANGA YA ISRAEL MBONYI.

JAMES na DANIELLA bari mu bahanzi bayoboye uruganda rw'umuziki wo kuramya no guhimbaza IMANA, Gospel Music , bamaze kwiyunga ku nzira ya Israel Mbonyi.

Hashize iminsi umuhanzi ISRAEL MBONYI ahinduye uburyo bw'imiririmbire bwamuhiriye kuko byahise bizamura imibare y'abamukurikira ubwamamare bukomeza kwiyongera.

Iyi nzira y'ibanga MBONYI yakoresheje yo gushyira hanze indirimbo ze nshya mu rurimi rw'igiswahili yatumye aba ikirangirire mu karere k'Afurika y'Iburasirazuba yigaruri imitima ya benshi cyane mu bihugu nka KENYA na TANZANIA.

Imibare y'abareba indirimbo ze zirimo iyitwa NINA SIRI na NITA AMINI byumwihariko ku rubuga rwa YOUTUBE yahise yikuba uko yari isanzwe iratumbagira karahava benshi bati avumbuye ibanga rimwambutsa imipaka.

Hadaciye kabiri, JAMES na DANIELLA bahise bashyira hanze nabo indirimbo nshya iri mu rurimi rw'igiswahili bayoboka inzira MBONYI yatangiye.

Ni indirimbo nshya yitwa "IMBA EE ROHO YANGU" ikaba sohotse mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere tariki 20 Ugushyingo 2023, aho ugereranyije mu kinyarwanda yitwa 'Ririmba Roho yanjye'.

Amasaha abiri yonyine yari imaze igiye hanze ku rubuga rwa Youtube rukurikirwa n'abatari bake, imaze kurebwa n'ibihumbi n'ibihumbi by'abantu barenga 5,989.

Uyu mujyo wo kuririmba mu zindi ndimi ukomeje gufasha abahanzi batandukanye kumvikana no hanze y'U Rwanda kuko akenshi usanga ab'umva ikinyarwanda ari abanyarwanda gusa n'abanyamahanga mbarwa.

Indimi zirimo icyongereza,igifaransa n'igiswahili nizo ziyoboye izindi cyane kuri uyu mugabane w'Afrika aho imbumbe yazo yifashishwa n'ibihugu hafi ya byose byawo.

Uyu niwo muvuno benshi mu banyempano zitari zimwe barimo na RUGARAMA James n'umugore we DANIELLA bakomeje kuyoboka mu kwagura inganzo igasakaara.

Ushobora kurebera hano 'IMBA EE ROHO YANGU'