BURUNDI: PEREZIDA NDAYISHIMIYE YANENZE CYANE ABATURAJYE BANZE KORORA INKWAVU

Umukuru w’igihugu cy’Uburundi Evariste Ndayishimiye yanenze Abarundi bamwe na bamwe basuzugura gahunda yazanye ijyanye no korora inkwavu.

BURUNDI: PEREZIDA NDAYISHIMIYE YANENZE CYANE ABATURAJYE BANZE KORORA INKWAVU

Umukuru w’igihugu cy’Uburundi Evariste Ndayishimiye yanenze Abarundi bamwe na bamwe basuzugura gahunda yazanye ijyanye no korora inkwavu.

Perezida w’u Burundi  n’abantu batandukanye bo mu muryango we baherutse gukora igikorwa cyo koroza abaturage bakuze bo mu gihugu cye inkwavu muri gahunda yo gushyigikira ko ingo zigira umuco wo korora amatungo magufi.

Uyu Mukuru w’Igihugu yavuze ko iki atari igikorwa gisanzwe, ahubwo gishushanya uruhare rwa buri wese mu bikorwa byo guteza imbere umuryango. Yerekanye ko ariho gukunda igihugu bitangirira. nubwo hari bamwe na bamwe bagiye babicyerensa nti bubahirize gahunda ya Leta bakananirwa gukurikiza iyi gahunda.

Perezida Ndayishimiye yabwiye abaturage ko bareka iyo myumvire yo gusuzugura ibyo ubuyobozi buba bwavuze kuko batazi ikiba kizavamo keretse Imana yonyine ari nayo yashyizwe imbere mu gihugu.

Mu ijambo yavugiye mu ntara ya Muyinga kuri uyu wa gatandatu imbere y’abacuruzi bakuru bakuru bo mu gihugu cyose,Perezida Ndayishimiye yagize ati :"Ntituzongere gusuzugura ibyo abayobozi bavuze. Iyo tuvuze tuti "dukore iki, Imana ikunda Uburundi iba izi ko hazavamo ikintu. Uyu munsi urukwavu , hari abadusekera mu matama.

Ndagira ngo mbabwire, mumenye kubaha ibyavuzwe.Ubu Burundi, umwami wabwo ni Imana.Imana twayihaye umwanya wa mbere hanyuma nayo iduha ubuyobozi buyiserukira, buyobora Abarundi. Ndabakebuye rero, mutangire guhindura ingendo, mwubahe ijambo ubuyobozi buba bwavuze kugira ngo dushobore kugira urugendo rw’iterambere 2040-2060."

Tubamenyeshe ko urugo rwose ruheruka guhabwa itegeko na Minisiteri y’ubutegetsi bw’ igihugu ngo tworore nibura inkwavu eshanu mu ntumbero yo kurwanya ubukene."

Kuri iyo gahunda,Perezida Evariste Ndayishimiye aheruka gutangaza ko Abarundi bashobora kuba aba miliyoneri binyuze mu bworozi bw’inkwavu ndetse anabamenyesha ko afite ingero nyinshi z’abatejwe imbere cyane n’ubwo bworozi.