MASAI UJIRI YAHISHUYE UBURYO MADAMU JEANNETTE KAGAME YAMUFASHIJE

Perezida w’Ikipe ya Toronto Raptors yo muri Canada, ikina muri Shampiyona ya Basketball ya Amerika (NBA), Masai Ujiri yahishuye ko hari umunsi Madamu Jeannette Kagame yigeze kumufasha gufata icyemezo muri iyi kipe, kijyanye n’umwanya w’ubuyobozi ariho.

MASAI UJIRI YAHISHUYE UBURYO MADAMU JEANNETTE KAGAME YAMUFASHIJE

Masai Ujiri usanzwe ufatwa nk’inshuti y’u Rwanda by’umwihariko akaba umuntu wa hafi ya Perezida Paul Kagame n’umuryango we yagarutse kuri ibi bihe yanyuzemo kuri uyu wa Gatandatu, ubwo yitabiraga umuhango wo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga wahariwe urubyiruko wizihirijwe muri BK Arena i Kigali.

Masai Ujiri amaze iminsi mu Rwanda muri gahunda z’iserukiramuco ryateguwe n’umuryango yashinze, Giants of Africa mu kwizihiza imyaka 20 ishize ukora ibikorwa byo guteza imbere umukino wa Basketball muri Afurika.

Uyu mugabo wamaze igihe akinira Toronto Raptors ndetse akaza no kuyibera Umuyobozi yavuze ko hari impanuro nyinshi afite yifuza kugenera urubyiruko rw’u Rwanda ariko ashimangira ko yifuza kwibanda ku kijyanye no “kubaha, by’umwihariko kubaha abagore”.

Ati “Uyu munsi numvise ibintu byinshi, ibijyanye no kugira umurava, imibereho myiza bigendanye n’ubuzima bwo mu mutwe, kugira indoto zagutse, guharanira gutsinda, ariko ikintu nshaka kwibandaho cyane uyu munsi kuri uyu Mugabane, ni ikijyanye no kubaha ariko ndashaka kujya kure nkavuga ibijyanye noneho no kubaha abagore.”

“Dukeneye kubaha abagore ku mugabane wacu ndetse n’ahandi hose ku Isi. Ndabizi navuye kuri mama wanjye, dufite abagore, dufite abakobwa, dufite ba masenge, dufite abakobwa dukundana; mububahe kandi mu bigaragaze kandi mubikore buri munsi aho kubivuga. Ni ikintu dukeneye kurushaho kwiga twese Abanyafurika namwe rubyiruko.”

Masai Ujiri yakomeje asangiza uru rubyiruko bimwe mu bihe bikomeye yanyuzemo ariko yemeza ko bitamubujije kuba ari aho ageze uyu munsi.

Yavuze ko urubyiruko rwa Afurika nirushaka kubona ko byose bishoboka rushobora no gufatira urugero ku mateka y’abarimo Perezida Paul Kagame.

Ati “Niba twese dushobora kugera muri iyi myanya turimo namwe rubyiruko birashoboka kubera ko mwese hano muzi ubwenge kuturenza, muzi inkuru ya Perezida Kagame, muzi inkuru z’aba Banyafurika bose bageze ku bintu bihambaye.”

Masai Ujiri yagaragaje ko mu buzima buri wese anyuramo agira ibimugora ndetse yitangaho urugero rugendanye n’uburyo yigeze kunanirwa gufata umwanzuro ariko akaza gufashwa na Madamu Jeannette Kagame.

Ati “Ndibuka umunsi umwe bigendanye no kuba Umuyobozi wa Toronto Raptors natashye mu rugo ariko ngomba gufata umwanzuro ukomeye, umwanzuro ukomeye cyane. Nari nabitekerejeho mpamagara abantu bose bari hafi yanjye b’abanyabwenge, ubwo ngomba gufata umwanzuro. Twese turi ibiremwa muntu hari igihe utangira kwishidikanyaho.”

Yavuze ko ku mugoroba yagombaga gufataho umwanzuro iwe mu rugo i Toronto yari yasuwe na Madamu Jeannette Kagame.

Ati “Nageze mu rugo, nshaka aho duparika imodoka ninjira mu nzu; nari nubitse umutwe, kuri uwo munsi hari umushyitsi nari mfite mu nzu yanjye, yari Madamu Jeannette Kagame ari kumwe n’umugore wanjye n’umukobwa we, Ange (Kagame).”

Yavuze ko akimara kwinjira mu nzu, Madamu Jeannette Kagame yamubonye ko yubitse umutwe. Masai Ujiri ati “Yarabibonye (Madamu Jeannette Kagame) ko nubitse umutwe, yansabye kubura umutwe, arambwira ati “Iyi niyo mpamvu uri Umuyobozi, iyi niyo mpamvu washyizwe muri uyu mwanya, fata inshingano ufate iyi myanzuro”.

“Ayo magambo yavuye kuri mushiki wanjye, umubyeyi akaba n’umugore, iyi niyo mpamvu mbabwira ko dukwiriye kubaha abantu bose badukikije kandi tugafashanya.”

Masai Ujiri yamenyekanye cyane ubwo yagirwaga Perezida wa Toronto Raptors, ikipe ya Basketball yo muri Canada yanakiniye.

Mu myaka 20 ishize, yashinze umuryango yise ‘Giants of Africa’ agamije guteza imbere BasketBall muri Afurika. Kuri ubu uyu muryango ukorera mu bihugu bitandukanye birimo n’u Rwanda.

Kubera ubucuti afitanye n’u Rwanda na gahunda afite yo guteza imbere uyu mukino mu gihugu, mu 2021 Leta yamuhaye inkondabutaka ku butaka bwa hegitari 2,4 mu Mujyi wa Kigali, ateganya gukoreraho ibikorwaremezo bitandukanye. Yabuhawe ku mpamvu zihariye z’inyungu z’igihugu zigamije kwihutisha iterambere.

Masai asanzwe ari inshuti y’u Rwanda by’umwihariko ni umuntu wa hafi wa Perezida Kagame. Ni umwe mu bagize uruhare mu gitekerezo cy’iyubakwa rya BK Arena cyaturutse mu biganiro bagiranye bahujwe n’umukino wa NBA All Stars muri Canada.

SRC: IGIHE