AKOMEJE KWINUBIRA INDANGAMUNTU YE YANDITSEHO KO AFITE IMYAKA 121.

AKOMEJE KWINUBIRA INDANGAMUNTU YE YANDITSEHO KO AFITE IMYAKA 121.

Musanabera Hadidja utuye mu kagari ka Nganda, mu murenge wa Musaza, avuga ko indangamuntu ye igaragaza ko yavutse mu 1901, akaba yinubira imyaka yahawe imubangamira mu gusaba serivisi zirimo ubwisungane mu kwivuza.

Uyu mukobwa uvuga ko yabyaye, yemeza ko adashobora guhabwa icyiciro cy'ubudehe ndetse we n'umwana we ntibashobora guhabwa ubwisungane mu kwivuza (Mutuelle de santa) kubera iyo Ndangamuntu kuko imyaka iriho ihabanye cyane n'igihe yavukiye.

Hadidja avuga ko yagerageje kugana inzego z'ubuyobozi kugira ngo afashwe guhindurirwa imyaka idahuye n'igihe yavukiye. Nk'uko byanditse ku ndangamuntu ye, bigaragara ko yakabaye afite imyaka 121 y'amavuko, nyamara yivugira ko yavutse mu 1996, ibisobanuye ko afite imyaka 26.


Ati"Ikibazo cy'uko banshyiriyeho imyaka myinshi mu ndangamuntu yanjye, nakigejeje ku Kagari nabo banyohereza ku Murenge. Nagezeyo bansaba ko nzana ifishi yo kwa muganga cyangwa iyo nabatirijweho ariko ndabibura."

Sikubwabo Elyse, umukozi ushinzwe irangamimerere mu murenge wa Musaza, aganira na InyaRwanda dukesha iyi nkuru, yemeje ko muri uwo Murenge hagaragara abantu benshi batunze indangamuntu zirimo amakosa arengereye ku buryo hari abana bafite imyaka itarenga 22, ariko bakaba bafite indangamuntu yanditseho ko bafite imyaka irenga 100. 

Source: Inyarwanda