URABINYEGEZA BRUCE MELODIE YANDIKIYE GEREZA IKOMEJE KUBARIZA.

URABINYEGEZA BRUCE MELODIE YANDIKIYE GEREZA IKOMEJE KUBARIZA.

Ibiherutse kuba kuri BRUCE MELODIE i Burundi byamuhaye ibitekerezo akora mu nganzo atera atambira Rugira.

Uyu muhanzi nyuma yo kugaruka mu Rwanda yahise ashyira hanze indirimbo yuje agahinda kamuzongeye muri Gereza ubwo yari afungiye mu kasho i Bujumbura.

Mu ndirimbo nshya zitabarika zasohowe n'abahanzi nyarwanda mu mpera z'iki cyumweru, URABINYEGEZA ya Bruce Melodie niyo ikomeje kuziyobora mu kugira ubwinshi bw'abayirebye cyane ku rubuga rwa Youtube.

Ikomeje kuriza benshi mu bafana n'abakunzi be hano i Rwanda n'i Burundi cyane, amarira ni yose kubera amagambo ayirimo ateye ikiniga.

Yishimiye gufungurwa kwe, Ashima Nyagasani wamurindiye mu guhome avuga ko buri cyumweru atazongera kubura mu rusengero ndetse ko n'indi minsi azahora amushimira.

Hari aho abwira Umuremyi ati "Na Nyogokuru yavuze ko wagiye umugenda imbere, Nanjye uzanyimane ntuzatume nsuzugurwa."

Uretse kuriza ayo kwarika bamwe mu bayirebye, Iyi ndirimbo yahize izindi zasohotse byibura mu masaha 48 hano mu Rwanda kuko imaze kurebwa n'abarenga ibihumbi 152, mu gihe iyikurikiye ari QUALITY ya Kenny Sol yo imaze kurebwa n'abasaga ibihumbi 122 kugeza ubu twandikiye iyi nkuru.

Bruce Melodie wari umenyerewe mu ndirimbo zisanzwe zaterwaga amabuye akenshi benshi bita 'Ibishegu' yatunguranye muri iyi ihimbaza Imana binyura abatari bake.

Yatawe muri yombi akigera i Bujumbura mu Burundi mu mugoroba wa tariki 31 Kanama 2022 ashinjwa ubwambuzi bushukanyi gusa kubw'amahirwe yaje kurekurwa bigoranye akora ibitaramo 3 by'amateka atahana Ishimwe.

Soma: https://kalisimbi.com/burundi-bruce-melodie-atahanye-impundu

Byari ibicika nyuma arabicika arenganurwa n'umushinjacyaha wasobanuye ibye mu gihe Polisi y'i Burundi bivugwa ko yashatse kumwituniraho imwaka amafaranga y'umurengera.

Soma iyi nkuru ibivugaho byose https://kalisimbi.com/bruce-melodie-ibye-bisubiwemo-asubizwa-aye