BURUNDI: BRUCE MELODIE ATAHANYE IMPUNDU.

BURUNDI: BRUCE MELODIE ATAHANYE IMPUNDU.

Bruce Melodie Itahiwacu atahanye impundu i Rwanda nyuma yo kugaragarizwa urukundo n'abarundi.

Burya ngo intangiriro mbi hari ubwo izana iherezo rizima, nibyo bibabye kuri uyu muhanzi nyarwanda umaze kuba ubukombe i mahanga.

Mu mpuzankano z'imfungwa Yaraye akoze igitaramo mbaturamugabo i Bujumbura kuri ZION Beach ahasiga izina bazabarira n'abuzukuruza babo.

Iki gitaramo cyagombaga kuba ku ya 03 Kanama 2022 kiza kwimurirwa mu ijoro ryacyeye ku mpamvu z'uko kitari cyiteguwe neza nk'uko babitangaje.

Kuri uwo munsi imbere y'itangazamakuru uyu muhanzi yabikomojeho anaboneraho kubwira abamwihanganishije ku ifungwa rye avuga ko nta kibazo gikomeye yagize, kandi ko ibye na BANKUWIHA Toussaint wamureze ubwamubuzi bushukanyi babikemuye byarangiye bitangije umubano n'abarundi.

Ati "Nahuye n’abantu benshi bambwira ngo pole,ntabwo napfuye,nta kintu nabaye ni ibintu bibaho. Abarundi ni abantu beza ndabakunda kuko nabo bakunda umuziki wanjye ntacyo mbahaye"

Uwo munsi kandi nibwo yumvikanye avuga ko azategura ibindi bitaramo i Bujumbura bidatinze kuko yishimiwe bikomeye no mu gitaramo cya mbere cyabaye ku wa gatanu tariki 02 Nzeri.

Muri iki gitaramo cyaraye kibaye yabanjirijwe n'abahanzi b'i Burundi barimo uwitwa DOUBLE JAY n'abandi batandukanye bazwi mu ndirimbo Yooh Remix bashyushya abitabiriye.

Ku isaha ya 11:20 z'ijoro nibwo uyu muhanzi rurangiranwa yakandagiye ku rubyiniro abiganjemo abali barasakuza abandi bavuza impundu amashyi nayo akomwa bamwakirana ubwuzu nawe si ukuririmba yivayo mu ijwi ry'inyuramatwi asimburanya indirimbo ku yindi harashya koko nk'uko akunze kubyivugira.

Abifashijwemo na Symphony Band hamwe n'umuvangamuziki DJ BRIANNE batanze ibyishimo karahava  barinda basoza icyitwa umufana kitabishaka.

Impumu ari zose yabize icyuya kubera gusimbuka, yihanagura Yagize ati "Hanyuma Tugiye kuririmba indirimbo isoza iki gitaramo." benshi bumvikana bamusaba gukomeza, arahagarara arabareba amarira y'ibyishimo amuzenga mu maso atera aririmba asoza abashimira cyane bivuye ku mutima ati "Mwikomere amashyi."