UMUVUGIZI W'INGABO ZA FARDC YAHAKANYE KO NTA FDLR IKIBAHO.

Umuvugizi w’Igisirikare cya RDC, Gen Maj Léon-Richard Kasonga, yatangaje ko igisirikare avugira cyakoze ibishoboka byose kirwanya FDLR ku buryo muri iki gihe imaze kuba amateka.

UMUVUGIZI W'INGABO ZA FARDC YAHAKANYE KO NTA FDLR IKIBAHO.
Igisirikare cya RDC, FARDC, cyeruye kigaragaza uruhande gihagazeho ku Mutwe wa FDLR, gishimangira ko kitumva uburyo uteye ikibazo u Rwanda kuko ngo ugizwe 'n’abantu baba bishakira ibyo kurya gusa'.

Umuvugizi w’Igisirikare cya RDC, Gen Maj Léon-Richard Kasonga, yatangaje ko igisirikare avugira cyakoze ibishoboka byose kirwanya FDLR ku buryo muri iki gihe imaze kuba amateka.

Yagize ati "Kandi ntimwibagirwe, muri iki gihugu ni abasirikare bangahe bapfiriye ku rugamba bari kurwanya FDLR? Ni abagabo bangahe, ababyeyi, abana bacu, abasore n’abakobwa biciwe muri Kivu y’Amajyaruguru n’iy’Epfo mu bikorwa byo kurwanya FDLR?"

Kasonga yumvikanishaga ko ibyo u Rwanda ruvuga ko rubangamiwe na FDLR ari ukwitatsa.

Yakomeje ati "Twarwanyije ibyo byihebe dushishikaye kandi dufite umuhate ku buryo twabitsinze ku butaka bwacu, ku buryo abo bantu uyu munsi nta kibazo bateye ibihugu bakomokamo."

"Dushobora gufata icumi, icyenda cyangwa umunani bari ahantu runaka bari gushaka ibyo kurya cyangwa imiti kugira ngo babone uko bakwiberaho, ariko mu buryo ubwo aribwo bwose, nta muntu bashobora guhungabanyiriza umutekano yewe n’uw’aho bakomoka."

Uyu mugabo yavuze mu biro bye afitemo inyandiko na dosiye ndende zivuga kuri FDLR. Ngo iyo uzifunguye, nta tariki n’imwe ubonamo igaragaza ko uyu mutwe waba waragabye igitero ku butaka bw’u Rwanda.

Ati "Mu biro byanjye mfite dosiye, urafungura ubonemo dosiye ndende ivuga kuri FDLR ariko nta gitero na kimwe uri bubone cyagabwe ku Rwanda, yewe n’umunsi n’umwe. Uyu mutwe twarawutsinze."

Mu mvugo z’uyu mugabo yanavuze ko Igisirikare cya RDC cyahashyije burundu Umutwe wa LRA ugizwe n’inyeshyamba za Joseph Konny zo muri Uganda, ko ari na ko byagendekeye FDLR.
SOURCE: IGIHE