IGIHANGO CY'UMUTIMA SEASON 01 EPISODE 02

Duherukana Davis yari ameze nk'uwasaze kuko yagendaga avuga ko................

IGIHANGO CY'UMUTIMA SEASON 01  EPISODE 02
IGIHANGO CY'UMUTIMA
SEASON 01
EPISODE 02
@@@@@@@@@@@@@@@@@@@@@@@@
Duherukana Davis yari ameze nk'uwasaze kuko yagendaga avuga ko hari uwo akurikiye,Neillah we yacecekeshaga Abel ngo atazamuvamo kubw'ibyo yari akoze Davis nawe waje kubavangira ubwo Abel yari agiye kumusaba icyo ashaka ngo abike ibanga.
Byaba byarabagendekeye bite?.....
Abel agiye kuvuga icyo ashaka ako kanya Davis aba asubiye inyuma abagwa gitumo atangira kubatera amabuye maze buri wese yiruka ahunga akiza amagara ye bagana mu ibyerekezo bitandukanye ubona ko buri wese yiruka agana aho aba,Davis ahita yicara hasi arushye atangira kwikurunga hasi wagira ngo afashwe n'abazimu.
Abel aba ageze muri ghetto akubita urugi yahagira ahamagara mugenzi we babanaga.
Abel:"Claude!!! Claude!! Kingura" (ahamagarana impumu nyinshi nyuma yo gusanga urugi rufunze yabuze uko yinjira,bimwanga munda akajya areba hirya no hino azi ko yakurikiwe,yikoza hirya yikoza hino akomanga cyane no ku idirishya gusa ubwo ba ari bwose)
Claude: (yitonze aza gukingura n'ibitotsi byinshi ubona iroro ari ryose kuko aribwo yari abyutse buhoro buhoro abanza no kumurebera mu urugi abona ari Abel) "Ndajeee"
Abel:"ariko se ubwo wakinguye uracyari mu biki?"
Claude :(akinguye,Abel aba yinjiranye ihubi ryinshi ahita anaboneza mu uburiri n'inkweto ntiyibuka kuzikuramo)"Ese man ubaye iki?"
Abel:"Kinga man atakwinjirana,Kinga!! Kinga urwo rugi"
Claude: "inde se?!!! Umuntu ugukanze ku uburyo winjirana inkweto mu uburiri,ubwoba ugira uzabukwiza he?"
Abel:"ubwoba se buhe? Cyangwa ugira ngo ndi nkawe usinzira kurusha abazima n'abapfuye"(atangira kwihagararaho ashize impumu)
Claude: "Va muri ibyo wana mbwira ikiguteye ugabanye ubwoba."
Abel araceceka ahubwo ahita agenda asuka amazi aranywa n'inyota idasanzwe,Claude amureba arumirwa.
Ku rundi ruhande Neillah nawe yari ageze iwabo nawe ahitira mu inzu abonye umuryango ufunguye aca kuri mukuru we wari wicaye hanze witwa Norah biramucanga.
Norah aba yinjiye mu nzu kubaza murumuna we ikibaye asanga yicaye ku uburiri ahumekera hejuru.
Norah:"Neillah ubaye iki?"
Neillah: "Ntacyo!!!" (Aramuhakanira)
Norah:"Ngo iki?"
Neillah: "Norah mbabarira ube undetse"
Norah:"ntabwo nakureka ntamenye ibikubayeho mbwira mbigufashemo"
Neillah: (ahita aturika ararira)"Norah ibyo nakekaga sibyo bibaye..."
Norah:"Ni ibiki?"
Neillah: "Nagiye mu ishyamba ngiye guhiga none nijye uhindutse umuhigo"
Norah:"hhhhhhh noneho uransekeje pe!! None se uvuye guhigira mu irihe shyamba? Usigaye warabaye umuhigi sinabimenya..."(amuseka ukuntu ubona ko ntacyo yitayeho)
Neillah: (yubura amaso aramureba bahuza amaso we mu maso he huzuye agahinda naho mu maso ha Norah huje inseko bisa no kumushinyagurira) "Norah ni wowe unseka? Davis se nawe burya uramushaka?" (Umujinya umuzamukamo)
Norah: "Hhhhhhh jyewe?"
Ataramusubiza tuba tugarutse kwa Abel na Claude ubona ko baganira banaseka.
Abel:"man nkubwije ukuri ko ntabibonye niba koko iyo miti yayimuteye simbizi pe!! Gusa we naketse ko yagize ngo namubonye kuko urebye neza ashobora kuba yayimuteye nanjye tugahita duhura gusa birashoboka ko ariyo yatumye Davis asara."
Claude: "Reka genda ibyo ntibyabaho,urabona uriya mukobwa mwiza yamenya ibyo bintu byo kurogana? Uramubeshyeye."
Abel:"Hhhh man kuri iyi si ntuzizere umuntu uko yaba agaragara kose,kandi baravuga ivu rihoze niryo ryotsa inzu bikarangira ikongotse."
Claude: "shaa ibyo byo sinabyizera."
Abel:"ni akazi kawe ahubwo man mbwira ubu nzamusabe iki kirenze....kuko ibanga nka ririya kuribika biba bihenze."
Claude: "Hhhhhhh ubwo se riracyari ibanga ko warimbwiye....anyway reka nkugire inama rero......Wowe uzamusabe amafaranga menshi nka ibihumbi 500 kandi urabibona ko bakize yahita ayaguha,ikindi kandi......."
Abel:"Utararenga aho ndumva ayo mafaranga ari menshi nawe urakabije cyane."
Claude: "Abe.... Umutungo wa bariya bantu urawuzi? Uzi icyo bakora se ubundi?"
Abel:"uhmm ko unteye uburyo ubimbwira se bakora iki?"
Claude: (ahita ahaguruka yambara ishati ariko anamubwira)" uragura agacupa ndakubwira kuko kuva bimeze bityo ndumva twakize tayali icyaka ndaza kucyica"
Abel agwa mu kantu yumvise ibyo Claude amubwira kandi asa n'ubihagazeho,yibaza byinshi kuri Neillah.
Neillah nawe aho ari arimo ashwana na mukuru intonganya ari zose bapfa Davis.
Norah:"Umva abagabo ndabafite sinarwanira nawe turiya dusore,uranyumva?!!!!!! "
Neillah: "wanshukaga kumbi nawe umushaka ???"
Norah:"Ndakwiyamye!!!!!!!!! Mva imbere usange ..............
EPISODE 03 on the way...........................
Written by: Ishimwe Sammy
Izi ntonganya za ngo turwane zirakizwa n'iki?.....
Ese Claude ni iki kihariye azi kuri uyu muryango gituma ashuka Abel gusaba Neillah aka kayabo?......
Ibya Davis biraherera he?..............
NTUZACIKWEEEEEEE
Kora SUBSCRIBE wibuke guKanda LIKE, COMMENT na SHARE kugira ngo ibindi bice ujye ubibona bikoreheye #ndabakundaaaaaa
SHALOOOOOOOOM