RAILA ODINGA NTIYEMERA IGITERANYO CY'AMAJWI KIRENGA 100%.

RAILA ODINGA NTIYEMERA IGITERANYO CY'AMAJWI KIRENGA 100%.

Bihindutse induru muri Kenya imyigaragambyo iriyongera nyuma ya RAILA ODINGA utemera ko yatsinzwe mu gihe imibare idahura.

Ku munsi w'ejo hashize nibwo komisiyo ishinzwe amatora muri Kenya IEBC yatangaje Dr. William Ruto atsinze amatora y'umukuru w'igihugu ugomba gusimbura Perezida Uhuru Kenyatta.

Iyi nkuru igitangazwa yasamiwe hejuru n'isi yose biba ibyishimo ku bakunda Dr. William batangira kumwifuriza ishya n'ihirwe mu mwanya yarwaniye imyaka n'imyaniko.

Ku rundi ruhande abarwanashyaka ba mugenzi we RAILA ODINGA bari bahanganye, biraye mu mihanda batangira gutwika bimwe mu bikorwaremezo bigaragambya berekana ko batemeranya n'ibyavuye muri aya matora.

Mbere yuko uwatsinze amatora atangazwa, habaye ukutumvikana hagati y'abagize Komisiyo y'itora IEBC baranashwana cyane haba akavuyo mu cyumba kinini 'BOMAS OF KENYA' ibyo byaberagamno.

Juliana Cherera umuyobozi wungirije muri IEBC we yari yanze ko aya majwi atangazwa nyuma yuko hari ibyari bitarasobanuka neza mu mibare gusa umuyobozi mukuru Wafula Chebukati abihindura ubusa arayatangaza.

Wafula Chebukati

Bimaze kumenyekana ko igiteranyo cy'amajwi y'abakandida bose uko ari bane; RAILA ODINGA, DR. WILLIAM RUTO,WAIHIGA DAVID MWAURE na  GEORGE WAJACKOYAH kirengaho amajwi asaga 100,000 ushyize ku ijanisha angana na 0.01%

Imbere y'itangazamakuru kuri uyu wa kabiri Juliana Cherera yahamije ibi agira ati "Yego, igiteranyo cy'amajwi y'abakandida yarengagaho 142000 yose ujanishije asaga 0.01% ari byo byazanyemo ikinyuranyo ubwo twayabaraga bwa nyuma."

Nk'uko byagaragajwe, Amajwi ya Dr. WILLIAM RUTO watsinze angana na 50.49% , RAILA ODINGA umugwa mu ntege anagana na 48.85% , George Wajackayoh na 0.44% na Mwaure David wagize 0.23%  bihura neza na 100.01% kandi byakagombye kungana na 100%.

Ibi nibyo RAILA ODINGA na GEORGE WAJACKAYOH bahereyeho banga ibyavuye mu matora ndetse abarwanashyaka babo bazamura amajwi ngo amatora aseswe asubirwemo bundi bushya.