M23 IRASHYIZE IVUGA AHO IKURA INKUNGA.

M23 IRASHYIZE IVUGA AHO IKURA INKUNGA.

Umutwe w'inyeshyamba za M23 zayogoje uburasirazuba bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo[RDC] washyize werura aho inkunga ziwufasha ziva.

Byatangajwe n'umuyobozi wayo mukuru mu bya gisirikare Genarali SULTAN MAKENGA mu kiganiro yagiranye n'itangazamakuru yabanje guhakana iby'uko yaba afashwa n'u Rwanda nk'uko bivugwa.

Ati "Leta ya RDC yirwanyeho ibeshya kugira ngo ibone inzitwazo ku ugutsindwa kwayo naho ibyo[Guterwa inkunga n'u Rwanda] bivugwa ntaho bihuriye. Inkunga yacu iva muri Guverinoma ya Congo ubwayo Ntahandi tuyikura."

Akimara gutangaza ko inkunga yose inyeshyamba zibona ituruka muri Leta y'i Kinshasa yumvikanye avuga abagize uyu mutwe aho bakomoka yitandukanya n'abahwihwisa ko hari abasirikare b'u Rwanda bawurimo rwihishwa.

Ati "M23 igizwe n'abana bakomoka i MASISI,RUTSHURU,KALEHE n'abandi batari benshi baturuka mu ntara ya Kivu y'amajyepfo"

Gen. SULTAN MAKENGA yashimangiye impamvu nyamukuru ituma barwana baharanira uburenganzira bwabo nk'abandi banya-Congo aho kwitwa abanyarwanda bidafite aho bishingiye.

Yakomeje avuga ko ubutegetsi bwa RDC burimo ibisambo n'abariganya bose bagize igihugu nk'umutungo wabo bwite bashaka kugisaruramo batunda bajyana iwabo aho kugiteza imbere nk'uko byakagenze.

Asoza yanzuye ko ntayandi mahitamo uretse kurwana bakisubiza uburenganzira bwabo bambuwe bwo kwitwa abanyagihugu kavukire bari bakwiye.

Genarali SULTAN MAKENGA wa M23