URUKIKO RW'IKIRENGA RUTEGETSE KO AMAJWI ASUBIRWAMO.

URUKIKO RW'IKIRENGA RUTEGETSE KO AMAJWI ASUBIRWAMO.

Ikirego cya RAILA ODINGA gihawe agaciro aka kanya urukiko rw'ikirenga rusaba byihuse komisiyo y'amatora gusubiramo ibarwa ry'amajwi kuri zimwe muri site z'itora.

Nyuma yo kumva ibisobanuro byose byatanzwe imbere y'umucamanza, hafashwe icyemezo ko kuri site 14 udusanduku turimo amajwi twongera gufungurwa akabarwa bundi bushya.

Komisiyo y'itora muri KENYA [IEBC] ihawe amasaha 48 yonyine kuba yashyize hanze ibyavuyemo, kuva ku isaha ya saa munani zuzuye z'iyi tariki ya 30 Kanama kugeza tariki 1 Nzeri 2022.

IEBC kandi yasabwe n'urukiko kwerekana neza imikorere ya sisiteme yabo y'ikoranabuhanga yabaraga aya majwi ndetse hagasobanuka impamvu yaba yarinjiriwe n'abataramenyekana nk'uko byagaragaye.

Amashyi menshi ahise akomwa n'abarwanashyaka ba 'Azimio la Umoja' iyobowe na ODINGA nk'igitego cy'umutwe atsinze Dr. William Ruto uwari watangajwe nka Perezida mushya wa Repubulika ya Kenya.