ARIEL WAYZ KWIFATA BYAMUNANIYE AGARAGAZA AMARANGAMUTIMA KURI JUNO KIZIGENZA.

ARIEL WAYZ KWIFATA BYAMUNANIYE AGARAGAZA AMARANGAMUTIMA KURI JUNO KIZIGENZA.

Bikomeje guhindura isura iby'urukundo rwazimye hagati ya ARIEL Wayz na JUNO Kizigenza nyuma yuko uyu muhanzikazi akomeje gutanga ukuri kwinshi kuryana.

Imbarutso ya byose ni indirimbo nshya ya ARIEL Wayz aherutse gushyira hanze yise 'GOODLUCK' yumvikanamo ukwerura kwihariye kenshi gukomeretsa nyir'ukukubwirwa.

WAYZ mu kiganiro yagiranye n'umunyamakuru Philpeter ukorera THECHOICE yavuze akababaro yatewe na JUNO Kizigenza bahoze bakundana kwifata biramunanira avuga ko yababajwe bikomeye mu rukundo ariko atakiri mu gahinda.

Abajijwe niba bishoboka ko bakongera kwiyunga, yabitekerejeho kabiri, agira ati "Who knows?! Ntawamenya kabisa."

Yabanje gucecekaho amasegonda make mu maso he hahindutse bisa naho hafite icyo hahishe akomeza agira ati "..ntabwo ndi kubipanga ariko[yonger kumara akanya yitsa imitima]..Tuba dupanga bimwe Imana ikadupangira ibindi soo ikizaba kizaba kabisa."

Umuhanzikazi ARIEL WAYZ

Akimara kuvuga ibyo,Philpeter amurebye mu maso yamubwiye ikintu gikomeye kimusubiza inyuma mu bitekerezo ati "Bigaragara nkaho ari muri iyi relationship ari wowe wababajwe."

Byamutwaye umwanya acecetse ngo avuge kuri ibyo, mu marangamutima menshi asekamo bya nyirarureshwa maze asubiza areba hiryi no hino ati "Ntabw..Nta.... Kubabazwa byo ntabwo byabura,Byabayeho! arikooo ntabwo nkiri mu gahinda."

Asoza avuga ko nta nabi yagirira JUNO Kizigenza wamuhemukiye, yemera ko byabaye ariko byarangiye ubu atuje ndetse akomeje ubuzima bwe n'akazi ke muri rusange.

Yongeye kubazwa niba hari icyo we yasabira imbabazi Juno, ako kanya ahita yiyamira mu buryo butuje no gushyenga kwinshi ati "Yeweweeee!!! Kizigenza  wee!!...nawe yarambabaje...Twarahimanye wallaah!"

Burya ngo hazima uwatse, Byatangiye mu mpeshyi y'umwaka ushize wa 2021 ubwo aba bombi bashyiraga hanze indirimbo yakanyujijeho bise 'AWAY'.

Juno na Wayz bakirebana akana ko mu jisho

N'ubwo batabyemezaga ariko burya ngo ntawe utwika inzu ngo ahishe umwotsi babyemeje ari uko batandukanye, ubwo ahanyuzwaga amagambo asize umunyu hanyuze atari meza batukana mu mpera z'ukuboza gushyira mutarama y'uyu mwaka.

Gashyantare igitera nibwo Juno Kizigenza yashyize hanze iyitwa 'Urankunda' yumvikanishaga ko ARIEL yaba yaramwikururagaho ndetse mbere yo kwinjira Werurwe ntiyanyurwa ashyira hanze indi yitwa 'LOYAL' yavugaga mu marenga ashinja uyu mwali mwiza ko batandukanye kubera ubusinzi.