CONFY AGIYE KUZANA IKINTU GISHYA MU MURWA.

CONFY AGIYE KUZANA IKINTU GISHYA MU MURWA.

Umuhanzi CONFY uri mu bagezweho muri iyi minsi agiye kuzana ikintu  gishya kije gitigisa umujyi muri izi mpeshyi.

Ni indi ndirimbo nshya yise SORI ivuze byinshi kuri we ndetse byitezwe ko ishobora kuzamufasha kwigaragaza neza mu ruhando rwa muzika y'impeshyi benshi baba bitezeho uburyohe budasanzwe.

Yatangaje ko kuri uyu wa mbere tariki 27 Kamena i saa 19:40 CAT ari bwo iyi ndirimbo izaba isohotse ku mugaragaro.

Yamenyekanye cyane mu ndirimbo yise POLE POLE yakunzwe n'abatari bake mu mwaka wa 2020 ubwo yacicikanaga ku mbuga nkoranyambaga abantu bayihererekanya ubutitsa.

Icyo gihe indirimbo POLE POLE nubwo benshi bayibyinaga bakayishimira, 80% byabo nta numwe wari nyirayo kuko yari ataraba ikimenyabose nk'uyu munsi wa none, cyane ko n'amashusho yayo nyir'ubwite atari arimo.

Bidatinze yahise asohora indi ndirimbo yise JOWANA yabaye inyuramatwi by'umwihariko mu bali, aza no kuyikorera amshusho meza imushyira ku  rundi rwego atangira guhamagarwa mu bitaramo bikomeye bigera naho atsindira bimwe mu bihembo nka Kiss Summer Awards ya 2021 nk'umuhanzi mushya.

Nyuma yo gukora ibyo byose yakomeje gukaza umurego ahata umuziki abakunzi be bari batangiye kwiyongera kubera izo ndirimbo ziyongeyeho iyitwa PANGA,IGIKWE n'izindi, kubera urukundo rw'ibyo akora kuri uyu wa mbere arashyira hanze iyitwa SORI.