UKRAINE YAFASHE MPIRI GENERAL MU NGABO Z'UBURUSIYA.

UKRAINE YAFASHE MPIRI GENERAL MU NGABO Z'UBURUSIYA.

Kuri uyu wa gatanu w'icyumweru abasirikare ba UKRAINE bafashe bugwate General Andrei Sychevoi w'umurusiya bamupfukamisha nabi.

Uyu mujenerali yagaragaye mu mapingu we n'ingabo ze zafashwe mpiri mu gitero zagabweho n'abasirikare ba Ukraine ahitwa i Kharkiv hamaze kuba isibaniro.

Amaraso menshi amwuzuye mu mpuzankano ze abapfukamye hasi mu itaka niko yagaragaye mu mashusho yasakajwe amaze gukubitwa ari intere acunaguzwa ubutitsa.

Bivugwa ko uyu mujenerali yashatse kubaca mu rihumye ariko bamuvumbura rugikubita ibyo gutoroka abyibagirwa agikomereka.

Inkuru dukesha umwe mu banyamakuru bakomeye muri UKRAINE, , ivuga ko izi ngabo zidasanzwe z'uburusiya mu mutwe wa Samara SZSHR  zatezwe agatego kadasanzwe zisanga hagati zitawe muri yombi.

General Andrei Sychevoi wayoboraga ibikorwa byose muri ako karere ni umwe mu basirikare ba hafi ya Perezida Putin wanafatiwe ibihano n'umuryango w'ibihugu byunze ubumwe by'i Burayi.

Iyi ntambara ikomeje kuba agatereranzamba kuva mu ntangiriro z'uyu mwaka kugeza ubu ntishira ahubwo ikomeza gukongezwa n'umujinya wa Perezida Putin w'Uburusiya ukomeje kongerera intwaro kirimbuzi muri iyi ntambara.

Kuri ubu bigeze aho Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ushinzwe Ububanyi n'Amahanga, Antony Blinken, yatangaje ko icyemezo cya Vladimir Putin cyo kongera intwaro mu gace ka Ukraine kitwa Kharkiv bishyira akaga gakomeye ku gisirikare cy' u Burusiya muri iyo ntambara.