INGABO ZA FARDC ZONGEYE KWIRUKANSWA NA M23.

INGABO ZA FARDC ZONGEYE KWIRUKANSWA NA M23.

Byongeye guhindura isura ingabo za Repubuklika iharanira Demokarasi ya Congo FARDC zikubitwa ubugira kenshi na M23.

Kuva mu gitondo cy'iyi tariki ya 28 Kamena humvikanye urufaya rw'amasasu aho FARDC yari ihanganiye n'inyeshyamba za M23 mu mirwano ikomeye.

Ingabo za FARDC zongeye kwirukanswa kibunompamaguru n'uyu mutwe wazisunitse mu gace ka Ntamugenga hatari kure cyane ya Goma-Rutshuru ahitwa i Rubare.

Amakuru dukesha GOMA24 avuga ko abasirikare bari kurwanira ku ruhande rwa Leta basaga ibihumbi bitanu (5 000) baje kuri uru rugamba kugira ngo bisubize umujyi wa Bunagana umaze iminsi uri mu maboko ya M23 ariko gutsimbura uyu mutwe byababereye iyanga.

M23 yakomeje gutangaza ko idashaka intambara ahubwo ko yifuza imishyikirano na Leta, yumvikanisha ko kuba barwana kuba ari ukwitabara cyane ko Ingabo za Leta zibifashijwemo na FDLR,MAI MAI,MONUSCO zikomeza kubagabaho ibitero ubutitsa.