SGT MOKILI KIGOMBE WARASIWE MU RWANDA YASHYINGUWE NK'INTWARI.

SGT MOKILI KIGOMBE WARASIWE MU RWANDA YASHYINGUWE NK'INTWARI.

Umusirikare wo mu ngabo za Repubulika iharanira demokarasi ya Congo warasiwe ku butaka bw'u Rwanda yashyinguwe mu cyubahiro yitwa intwari na bagenzi be.

Mu karasisi gahambaye bamuterera amasaluti atabarika, Ingabo za Congo Kinshasa FARDC zaherekeje umubiri w'uyu musirikare zimusezeraho bwa nyuma zigaragaza ko yapfiriye mu gikorwa cy'ubutwari.

Hari mu gitondo cyo ku ya 17 Kamena uyu mwaka ubwo Sergeant Mokili Kigombe Bebe yinjiraga mu Rwanda arenga umupaka arasa ku bashinzwe umutekano b'u Rwanda akomeretsa umwe nyuma nabo mu kwitabara undi wo muri bo amurasa isasu mu mutwe arahagwa.

Nyuma y'ibi, umubiri we waje gushyikirizwa Leta y'i Kinshasa gusa ntiyahita igena umunsi ako kanya wo kumushyinguraho.

SGT Mokili yavutse tariki 07/09/1985. Bivugwa ko icyamuteye gutera u Rwanda, wari umujinya w'umuranduranzuzi yari afite nyuma yo gutsindwa ku rugamba ndetse umuvandimwe we akaza kuhagwa ubwo FARDC yari ihanganye na M23, byatumye abishyira ku Rwanda nk'igihugu cye kibivuga, aza aje kwihorera bitamuhiriye.