PEREZIDA KAGAME YIBARUJE KU IKUBITIRO N'UMURYANGO WE.

PEREZIDA KAGAME YIBARUJE KU IKUBITIRO N'UMURYANGO WE.

Kuri uyu wa 16 Kanama 2022 nibwo hatangiye igikorwa cy'ibarura rusange rya gatanu ry'abaturage n'imiturire mu Rwanda.

Ku ikubitiro, Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y'u Rwanda PAUL KAGAME n'umuryango we bibaruje mu ba mbere bibera urugero rwiza no ku bandi baturaRwanda nabo bakomeje kwitabira iki gikorwa.

Yussuf Murangwa uyobora ikigo cy'igihugu gishinzwe ibarurishamibare[NISR] niwe wabaruye umuryango wa mbere, abakarani b'ibarura nabo bakomereza mu yindi miryango yose igihugu nk'uko byari biteganyijwe.

Iki gikorwa gifite insanganyamatsiko gira iti 'IBARUZE KUKO URI UW'INGENZI' kigamije kumenya amakuru mashya ku baturage ajyanye n'ubukungu,imiturire n'imibereho yabo azifashishwa na Leta muri gahunda y'igenamigambi.

Muri Iri barura rizamara igihe kingana n'ibyumweru 2,Hazifashishwa ikoranabuhanga mu rwego rwo kwihutishwa ifatwa ry'amakuru kandi mu buryo bwizewe, rizatwara akayabo ka Miliyari 30 z'amafaranga y'U RWANDA kugeza rirangiye.