LIVE:UMWAMIKAZI ELISABETH II ARIMO GUTABARIZWA.

LIVE:UMWAMIKAZI ELISABETH II ARIMO GUTABARIZWA.

Aka kanya mu gihugu cy'ubwongereza harimo kubera umuhango wo gutabariza umwamikazi.

Ni umuhango watangiye mu gitondo cyo kuri uyu wa 19 Nzeri 2022 aho urimo kubera ahazwi nka Westminster Abbey mu murwa mukuru London.

Ubu hagezweho umuhango wo kumusezeraho imbere y'Imana mu rusengero bibereye muri kiliziya izwi ku izina rya Saint George Chapel muri Windsor.

Perezida Paul Kagame unayoboye umuryango w'ibihugu bikoresha ururimi rw'icyongereza COMMONWEALTH n'abandi bakuru b'ibihugu na za guverinoma bamaze kugera aho uyu muhango urimo kubera nk'uko byari biteganyijwe.

Uyu munsi Abongereza ntibazibagirwa ko aribwo basezeyeho bwa nyuma umwamikazi ELISABETH II bakundaga cyane mu myaka 70 yari amaze ku ngoma.