UDUSHYA: THE BEN NTAZIBAGIRWA ARENA.

UDUSHYA: THE BEN NTAZIBAGIRWA ARENA.

Imyaka yari yirenze MUGISHA BENJAMIN wamamaye muri muzika nka THE BEN akoze igitaramo cy'igitangaza mu nyubako yahoze yitwa Kigali ARENA atazibagirwa.

Mu ijoro ryacyeye ibyabaye byari ibindi bindi mu gitaramo cyiswe 'RWANDA RE-BIRTH Celebration Concert' ibyo kuzuza iyi nyubako y'ibirori byamubereye ihurizo gusa ashimisha byuzuye abacyitabiriye.

Kugeza mu kabwibwi gashyira i saa 7:30pm imyanya yari ikiri myinshi ibura abantu mu gihe umurongo wari ukiri muremure hanze buzuye bashaka kwinjira birinda iyo bigera ku isaha ya 8:30pm mu gihe amarembo byari biteganyijwe ko aba afunguye ku isaha ya 3:00 z'amanywa.

Abavangamuziki barimo DJ HIGA na DJ RUSAM bashyuhije imbaga y'abinjiraga n'abari bamaze kwicara bahagurukira kunyuka muzika mu mbyino zitandukanye.

Ku isaha ya 8:56pm nibwo umuhanzikazi BWIZA yabimburiye abandi ku rubyiniro asusurutsa benshi we n'ababyinnyi be mu ndirimbo nka 'AVAILABLE' n'izidni ariko biba akarusho mu ndirimbo ye yise 'READY' yanasorejeho.

Induru zahise zivuga ku isaha ya 9:33pm ubwo umuraperi BUSHALI yatunguranaga aahamagawe aza agenda apfukamye bugagi ndetse yambaye neza nk'INGAGI akunze kwiyitirira nawe anyura benshi mu ndirimbo nka 'TSIKIZO' KUGASIMA n'izindi arinda agenda abakunzi be badashize ipfa.

MARINA wari usigiwe umukoro ukomeye na BUSHALI,Ku isaha ya 9:58pm yaje ku rubyiniro mu ndirimbo nka 'Marina' yiyitiriye, 'SHAWE' aherutse gusohora gusa ubona ko abafana basa nk'abakonjemo nawe akibibona ahita ahamagara DJ PHILPETER amuha umusada baririmba indirimbo bakoranye 'BIMPAME' na 'AGAFOTO' bishitura abari bicaye barahaguruka bongera kunezezwa.

CHRISS EAZY niwe wakurikiyeho ku isaha ya 10:37pm abanzirizwa n'ababyinnyi bambaye udutimba tw'abageni nawe aza yiruka asuhuza abafana mu ndirimbo nka 'FASTA', 'AMASHU' ashimisha abanyabirori mu ndirimbo 'INANA' yakunzwe n'abatari bake by'umwihariko muri iyi mpeshyi ya 2022.

Byatunguranye KENNY SOL wari utegerejwe aburijwemo bamwe batangira kwibaza aho ari, mu gihe bakibyibazaho ako kanya byari bigeze ku isaha ya 11:25pm nibwi umwami w'injyana ya RNB mu Rwanda yinjiye amatara arazimywa abafana bacana imuri zabo za Telefone ngendanwa ku busabe bwe.

THE BEN mu kugera ku rubyiniro amanitse amaboko yishimira uko yakiriwe ahera kuri 'HABIBI' yahogoje benshi anyura abanyabirori mu ndirimbo 'ROHO YANJYE' yatuye umukunzi we PAMELA nawe wari hafi aho mu byishimo afata amashusho y'umugabo we wamwambitse impeta bitegura no kurushinga.

Byabaye ibindi bindi ubwo yaririmbaga indirimbo 'MALAIKA' ya YVAN BURAVAN urembeye mu gihugu cy'Ubuhinde, THE BEN agaragaza ko ahora amusengera ngo azakire vuba ,avuga amagambo ateye ikiniga yerekana ko yifuza ko yakira bituma bamwe amarira yisuka cyane abakobwa ku matama arashoka.

Yongeye kuririmba indirimbo 'THANK YOU' yakoranye na Tom Close noneho barahaguruka barabyina ivumbi riratumuka, ntiyabaha agahenge akubitaho iyitwa 'WHY' yakoranye na DIAMOND Platinumz asa nk'aho asoje anasezera batabishaka ako kanya nawe atungurwa no kumva abaririmbyi bamufashaga bazamuye amajwi yabo baririmba iyitwa 'AMASO KU MASO' abura uko abigenza si ukuririmba nawe yivayo, igicuku kinishye asoza bakimufitiye inyota.