DAVIDO YONGEYE KWANDIKA AMATEKA ADASANZWE IBWOTAMASIMBI.

DAVIDO YONGEYE KWANDIKA AMATEKA ADASANZWE IBWOTAMASIMBI.

David Adedeji Adeleke wabaye ikirangirire muri muzika ya Africa nka DAVIDO yishimiye bikomeye uko yakoze ibitangaza mu mujyi wa ATLANTA.

Ni mu gitaramo cyakubise kikuzura mu mpera z'icyumweru gishize muri STATE FARM ARENA isanzwe yicaramo abantu ibihumbi n'ibihumbagiza, muri Georgia imwe muri leta zunze ubumwe za America.

Agikandagira muri iyi nyubako mbere yuko igitaramo gitangira yahafatiye amafoto atazibagirwa, ayaherekeresha amagambo akomeye.

Ati "Kuva kera, Kera cyane nahoze ndota uyu mwanya wo gukorera igitaramo muri Atlanta, none bigiye kubera mu isarukiramuco ryanjye rya mbere hano muri STATE Farm Arena, ni ibyiyumviro byuje ibyiza byose muri njye."

Amasaha make cyane mbere yuko iri serukiramuco ngarukamwaka ryiswe 'AWAY Festival' ritangira, amatike yose y'abafana barenga 19,050 yahise ashira rugikubita abandi babura aho bicara.

Yasusurukije bake aririmba indirimbo nka 'FEEL', 'UNAVAILABLE' na 'IF' n'izindi zanyuze imitima y'abitabiriye ibi birori by'akataraboneka.

Ako kanya yahise anyarukira ku mbuga nkoranyambaga asangiza abamukurikira ibihe byiza yagize byo kwandika andi mateka adasanzwe kuri we.

Ati "TWABIKOZE. Twujuje dupfuka State Farm Arena ndetse tuzana Afurika muri Atlanta. 

Yunzemo ati " Izi mpera z'icyumweru zari byose kuri twe twaba twararose byose binaruseho. Ndashimira buri wese waje akazana n'izo mbaraga. Tuzagaruka vuba aha."

Izi mbamutima ze zongereye abamukunda kumutera iteka bibuka ko afite n'isabukuru y'amavuko kuri uyu wa 21 Ugushyingo 2023 bayimwifuriza cyane bohereza ubutumwa bwinshi bwaje bwisukiranya.

DAVIDO wavutse ku itariki nk'iyi mu mwaka wa 1992 kuri ubu yujuje imyaka 31.

Ni imyaka yahuriyemo n'ibyishimo ariko bivanze n'ibizazane nk'igisobanuro cy'ubuzima.

Yaherukaga kwizihiriza isabukuru ye mu gahinda ko kubura imfura ye yakundaga.

Soma; https://www.kalisimbi.com/davido-agahinda-gatumye-atihahira

Uyu mwaka wa 2023 wo wamuguye neza kuko ayizihije nyuma yo kwibaruka impanga yashumbushijwe na Nyagasani kwongeraho n'ibihembo yagiye yegukana birimo ibya TRACE AWARDS Festival yabereye i Kigali mu Rwanda.

Soma; https://www.kalisimbi.com/trace-awards-the-ben-na-bruce-merodie-ku-rubyiniro-rumwe-baciye-impaka