CLARISSE KARASIRA AGARUTSE BUSHYA.

CLARISSE KARASIRA AGARUTSE  BUSHYA.

Umuhanzikazi Clarisse Karasira nyuma y'iminsi isaga ibyumweru 3 agarutse mu yindi sura.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa 20 Ugushyingo 2023, nibwo uyu mugore wamamaye cyane muri muzika gakondo yanyuze benshi atangaje ko agiye gushyira hanze igihangano gishya.

Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze yashyizeho ifoto imugaragaza nk'umubyeyi ufite inanga izwi nka 'Guitar' mu ntoki arenzaho amagambo arimo n'izina ry'indirimbo yiteguye guha abamukunda.

Mu guteguza abantu iyi ndirimbo ikubiye mu ziri ku muzingo wazo yise 'BAKUNDWA' , Yanditse Ati "Ni ikihe kintu wifuza mu buzima wavugira uti ICYAMPA?..."

Yongeyeho yerura agira ati "Bakundwa, turabateguza indirimbo nshya yitwa ICYAMPA iri kuri Album BAKUNDWA, Mube hafi"

Clarisse Karasira wanabanje kuba umunyamakuru kuri Flash TV n'ahandi , kuri ubu ni umwe mu bahanzikazi bari mu bakunzwe cyane ku ndirimbo ze zuje ubutumwa bufasha benshi bise ubw'ibihe byose.

Uyu mubyeyi usigaye atuye muri leta zunze ubumwe z'America, yaherukaga gushyira hanze indirimbo nshya ku itariki 27 Ukwakira 2023 yise 'GIRA UBUZIMA' nayo iri kuri uyu muzingo yitiriye 'BAKUNDWA', yo byumwihariko ikubiyemo ubutumwa buhumuriza abarwayi n'abanyantege nke bose.

Clarisse Karasira , umuhanzikazi nyarwanda