UBUKWE: YANZE GUSOMANA N'UMUGABO WE IMBERE YA PASITERI.

Umugeni yanze gusoma umugabo we imbere y'abantu ubwo yasezeranaga mu rusengero nyuma yuko Pasiteri yari amaze kubaha umwanya....

UBUKWE: YANZE GUSOMANA N'UMUGABO WE IMBERE YA PASITERI.

Umugeni yanze gusoma umugabo we imbere y'abantu ubwo yasezeranaga mu rusengero nyuma yuko Pasiteri yari amaze kubaha umwanya wabyo.

Abakoresha Imbuga nkoranyambaga zitandukanye bakomeje gukwirakwiza amashusho yerekana ibirori by’ubukwe bitangaje ubwo umugeni yangaga gusoma umugabo we basezerana.

Uwafashe iyi videwo ntiyatangaje igihugu ibi byabereyemo gusa yerekanye umukwe yegera umugeni ngo basomane cyane ko pasiteri yari amaze kubaha rugari nyuma yo kubasezeranya.

Uyu mugeni yahise yanga gusoma umugabo we ahubwo yubika umutwe ubona atabishaka na gato.

Umugabo yagerageje gukomeza gupfunda umutwe kuri uyu mugeni we ariko birangira akabizu kabaye akibura.

Byarangiye uyu mugeni yanze kubura umutwe we akomeza kureba hasi ntiyongera guhanga ijisho umugabo we ahubwo isura ye izabiranywa n'uburakari mu kwerekana ko atishimiye icyo gikorwa.

Abatashye ubwo bukwe by'umwihariko mu gusezerana imbere y'Imana, bakomeje guha amashyi aba bashakanye nubwo umwanya wo gusomana utagenze neza nk'uko bisanzwe.