THE CLASS LOVE SEASON 01 EPISODE 18

Twikomereze n'inkuru yacu duherukana ubwo Gaston na Linda bari bameranye neza bishimira ko bongeye kubonana nyuma y'ibibazo bari bamazemo iminsi,Philippe we yari agitegereje Animateur ngo yisobanure impamvu atatashye kandi yari yirukanwe mu gihe yari ategereje yabonye Animateur agana kuri class aho Gaston na Linda bari barimo kuryohereza.Ese Animateur arabageraho bigende bite?....Philippe se aramenya yisobanura ngo iki?.... Gaston na Linda se aho ibyabo ntibijemo kidobya ko bari bari mu umunezero udasanzwe?...... Komeza wisomere iyi nkuru wiyumvire nawe ibyakurikiyeho.............

THE CLASS LOVE SEASON 01 EPISODE 18
THE CLASS LOVE
SEASON 01
EPISODE 18
************************************
Nshimiye Imana cyane kuba ikiduhaye kubaho,tukaba tugihumeka umwuka tutagura, byose ni ukubera Ubuntu bwayo ni ukuri iyaturemye Ishimwe, reka kandi nkwifurize amahirwe masa mu byo urimo byose haba ibikugoye uzabitsinde,ibyiza urimo nabyo bizarambe #ndagukunda
Twikomereze n'inkuru yacu duherukana ubwo Gaston na Linda bari bameranye neza bishimira ko bongeye kubonana nyuma y'ibibazo bari bamazemo iminsi,Philippe we yari agitegereje Animateur ngo yisobanure impamvu atatashye kandi yari yirukanwe mu gihe yari ategereje yabonye Animateur agana kuri class aho Gaston na Linda bari barimo kuryohereza.Ese Animateur arabageraho bigende bite?....Philippe se aramenya yisobanura ngo iki?.... Gaston na Linda se aho ibyabo ntibijemo kidobya ko bari bari mu umunezero udasanzwe?......
Komeza wisomere iyi nkuru wiyumvire nawe ibyakurikiyeho.............
Philippe mu gihe yari ahagaze imbere y'ibiro bya Animateur akimutegereje yagiye kubona abona Animateur yihuta cyane agana kuri class Gaston na Linda bari barimo,agenda atarwiyambitse aca ibiti n'amabuye ubona ko bidasanzwe,Animateur akigenda ari hafi neza neza na ya class yumva umuhamagara ahindukiye abona ni Philippe niko guhita avugira hejuru n'uburakari atangira kubwira nabi Philippe.
Animateur: " ariko warasaze sha tukujyane indera?"
Philippe: " si ugusara animate.....ni uko nabashakaga."
Animateur: " wadushakaga?"
Philippe: " yego"
Animateur: " jye nande?"
Philippe: " mwebwe gusa."
Muri ako kanya Gaston yumvise uvugira hanze amenya ko ari Animateur ahita afata ku munwa wa Linda amucecekesha maze amwongorera buhoro.
Gaston: " umva Linda ba uretse kugira icyo uvuga byakomeye hanze aha."
Linda:"ibiki byakomeye?"(nawe amwongorera)
Gaston: " ceceka nawe wiyumvire urabimenya."
Linda: " ariko se wansobanuriye neza...ngo ni ibiki? "
Gaston: " umva ahubwo ibyacu ndumva biturangiranye Animateur ari aha hanze. "
Linda yabaye acyumva ibyo ahita aceceka byihuse ahubwo atangira gutega amatwi na Gaston bumva ibirimo kubera hanze.
Animateur: " uwakubona yagira ngo uri umuntu naho ni igicucu kigendera,uranzanaho ibyubahiro byinshi se ko utabinzanyeho mbere yuko nkwirukana,ubundi se uracyakora iki hano urabona butije?"
Philippe: " ariko mbabarira unyumve neza pe! nanjye si jye. "
Animateur: " ngo nawe si wowe?...ariko noneho ibi ni ibitangaza ubu uhindutse aka kanya? umva mva imbere ntacyo Umbwira na kimwe."
Philippe: " reka basi umpe umunota umwe nkubwire uko byagenze... "
Animateur: " uravuga uvuga ibiki wo kavuga idahiye we!"
Linda na Gaston ibyo byose barabyumvaga neza uko byakabaye maze Linda akajya arakara cyane uko Animateur yatukaga Philippe akumva yahita amusubiriza gusa aryuma kugira ngo badafatwa ariko biramutungura kumva Animateur avuga amagambo mabi nk'ayo imbere y'umunyeshuli ayoboye ndetse biranamubabaza cyane gusa abura icyo yakora.
Philippe: " nakabaye natashye gusa nahuye n'ikibazo gitunguranye niyo mpamvu nakubwiye ko nanjye atari jye."
Animateur: "hhhhh( asekamo atabishaka) niba wabuze aho utaha se ukaba utagira iwanyu uraza untera imbabazi kugira ngo mbigenze nte? wagiye ugashaka umwobo ukawutahamo."
Philippe: " ikibazo si uko nabuze aho ntaha kuko ndahafite kandi si mu umwobo nkuko wenda ubitekereza ahubwo nyine ibyo nkubwira ni uko nari ntashye ngeze kuri gate(irembo) maze....."( atararenzaho ijambo na rimwe Animateur amuvugiramo)
Animateur: " ceceka se nyine ariko ubundi ubwo nta soni ugira muri wowe?"
Philippe: "z'iki? ko nziko nta kibi nakoze ?"
Animateur: " amafuti uyahuje n'ingutiya amakosa n'ibyaha wagira ngo wavukanye na shitani none ngo nta kibi ukoze? ikinyabupfura se unyeretse?"
Philippe: "ariko se aho ntakubashye ni he?"
Animateur: "niko uje unyiruka inyuma wagira ngo ni imbwa yanjye dore ko yo inakurusha agaciro wamokaga unshakaho iki?"
Philippe: " Animateur rero nkubwire..... "
Animateur: " shiiiiiiiiiiiii (ahita ashyira urutoki ku umunwa we amubwira guceceka) ceceka gicucu uracyumva ubwo se ikinyabupfura cyawe kiri he?"
Akivuga ibyo Philippe aricecekera bamara akanya nta numwe uvuga bagihagaze aho barebana gusa,Linda yikangamo ubwoba buramutaha maze Gaston mu bimenyetso amubwira ko atagomba kuvuga kuko we yumvaga ko bagihari ntaho bagiye.
Animateur: " ngaho mbwira aho nkorera ntuhazi?"
Philippe: " none se ko nari nagutegereje ubonye atari ho mvuye?"
Animateur: " ariko ntujya umenya no gusubiza? mbwira icyo nakubajije nta bindi bigambo byawe nkeneye kumva. "
Philippe: " ndahazi."
Animateur: " vuba mbone uhindukira utambike ibyo binono byawe ngo ni ibirenge usubirayo ndagusangayo,uranyumva?"
Philippe: " ndakumva"
Mu ubwitonzi bwinshi Philippe arahindukira yubitse umutwe atavuga aragenda asubira aho Animateur akorera we amusiga ahagaze aho amureba gusa uko agenda arinda agerayo,Gaston na Linda bakomeza guceceka habe no kunyeganyega aho bari bicaye bumva Animateur atangiye kwivugisha ari nako agenda nawe ava aho yari ahagaze gusa avuga kuri Gaston ibintu bitashimishije Linda na gato nubwo atabyumvise byose uko byakabaye,Gaston we yahise ahaguruka buhoro buhoro adakoza ikirenge hasi ngo kivuge maze yunamye yegera idirishya ngo arebe ko Animateur yagiye koko,azamura umutwe gake gake areba hanze gusa nawe afite ubwoba kuko Animateur yari ahagaze iruhande rw'idirishya bari bicayeho gusa bagize amahirwe ntiyari yababonye,Gaston akireba hanze yabonye Animateur arenga gusa abona arahindukiye nubwo yagendaga Gaston ahita amanura umutwe vuba Linda nawe abibonye atyo arushaho kugira ubwoba bamara akanya umutima utari hamwe gusa nyuma y'iminota nk'itanu Gaston yongeye kurunguruka hanze abona Animateur atakirangwa hafi aho asubira kwicara bose bariruhutsa cyane imitima isubira mu bitereko.
Gaston: " ahwiiiiiii(yiruhutsa) Imana Ishimwe kuko idukijije irya none pe ntabwo ibi nari mbyiteze kuko nari nzi neza ko yagiye aho aryama kandi narinzi n'igihe ari bumareyo, ngaho bimbwire neza ibyo nakubajije."
Linda: "harya wari umbajije ngo iki? chr uziko nanabyibagiwe kubera ibitekerezo byinshi bivanze n'ubwoba."
Gaston: " ariko wagiye ureka koko ubu aka kanya urabyibagiwe? ndagira ngo umbwire icyo upanga na Animateur cyatumye muri kiriya gitondo unsangayo buriya wari ugiye gukora iki?"
Linda: " ariko se kuki ibyo wabitinzeho cyane urumva hari ikintu kiri hagati yanjye n'uriya mugabo? cyaba gihari se bwo najyana na Chance? ntiwibuka ko nawe twari turikumwe?"
Gaston: " ibyo kuba umugabo bireke wowe kandi na Chance tumuveho wowe mbwiza ukuri icyo mwari mugiye gukora. "
Linda: " ndabikubwira ariko banza unyemerere ko nawe icyo nkubaza cyose uribunsubize kuko nanjye mfite byinshi nza kukubaza."
Gaston: " wowe mbwira ntaribi."
Linda yamusobanuriye uko byagenze ko bari bagiye kwirukanwa mu gukomeza kumusobanurira kurundi ruhande Animateur yarimo yumva ibyo Philippe amubwira amusobanurira uko Gaston yaje akamuciraho suspension letter ayimushikuje ndetse amubwira n'ibindi byinshi.
Animateur: " ni uko byagenze koko?"
Philippe: " Animateur rwose wumve ko ntakubeshya ni uko byagenze uko mbikubwiye. "
Animateur: " wabihagararaho n'amaguru yawe yombi?"
Philippe: " cyane rwose nziko mvugisha ukuri. "
Animateur: " niba koko wabihagararaho n'amaguru yawe yombi.....hagarara."(Philippe arahagarara amureba mu maso.)
Philippe: " ngaho mbwira icyo nkora."
Animateur: " hindukira vuba mbone urenga ugwe iyo ugwa ni akazi kawe."
Philippe: " uranyirukanye se cyangwa urambabariye?"
Animateur: " mva mu maso nta kindi uranyumva ?"
Philippe yasohowe shishi itabona agenda atazi niba ataha cyangwa bamubabariye.Linda amaze kubwira byose Gaston nawe aramubaza.
Gaston: " harya urashaka kumbaza nawe?"
Linda: " cyane ahubwo nawe nsobanurira neza ibyo numvise Animateur akuvugaho bidasanzwe kuko byanteye kwibaza niba aribyo cyangwa atari byo?"
Gaston: " ibyo nta mwanya mfite wo kubijyamo mbabarira kandi jye ndagiye wakoze cyane. "
Gaston yahise asiga aho Linda ari mu gihirahiro yibaza byinshi gusa atanyuzwe nibyo abonye ndetse nibyo yumvise Animateur avuga asigara ababaye cyane, Gaston we yasohotse yataye umutwe atavuga maze agisohoka ahita akubitana na ............................................
EPISODE 19 on the way.............................
Umwanditsi: Ishimwe Sammy
Ese ibi Animateur yivugishaga byababaje Linda ni ibiki?......... Philippe we se arirukanwe cyangwa arababariwe?........Gaston byagenze bite agisohoka koko yakubitanye nande?............
Icyo usabwa ni ugukanda SUBSCRIBE,COMMENT and SHARE Murakoze cyane ntimuzacikwe ni bizakurikiraho.
SHALOOM!!!