FAME YA SAFI MADIBA IMUTANGIJE NEZA 2023.

FAME YA SAFI MADIBA IMUTANGIJE NEZA 2023.

Niyibikora Safi wamamaye muri muzika nka SAFI MADIBA yatangiye umwaka ashyira hanze indirimbo yise 'FAME' afumbira umurima ahingamo ibyo azasarura 2023 irangiye.

Hari hashize ibyumweru 2 byose SAFI atangaje ko umuzingo w'indirimbo 18 yakoze kuva atangiye kuririmba ku giti cye kuri ubu uri ku isoko uwari we wese yakwigurira akiyumvira uburyohe bwazo.

Nyuma yo gushyira hanze uyu muzingo yise 'BACK TO LIFE' yahise atungurana atangira umwaka  ku munsi wa mbere asohora indirimbo ibereye ijisho yise 'FAME' mu mashusho n'amajwi byakorewe ibwotamasimbi.

Amezi 7 yose yari yihiritise adatsimbuka aho ari kuko nibwo yaherukaga guha abakunzi be indirimbo nshya yari yahaye izina rya WON'T LIE TO YOU byateye inyota idasanzwe bashishikariye kuzumva ikintu gishya.

FAME ni indirimbo yakozwe ku murishyo wa MADEBEAT uzwiho ubuhanga mu gutunganya muzika iryoheye ugutwi abifashijwemo na AYO RASH naho amashusho ayoborwa n'uwitwa FALCON.

Amasaha 17 yonyine isohotse ku rubuga rwa Youtube yari imaze kurebwa n'abarenga ibihumbi 33,010 bikomeje kwiyongera bimutangiza neza uyu mwaka mushya twinjiyemo.

SAFI MADIBA kuva yatandukana n'itsinda yahozemo rya URBAN BOYZ akomeza kugerageza gukora ubutitsa mu gihe bagenzi be NIZZO na HUMBLEGIZZO barisigayemo ibyo kuririmba bisa n'umuriro wazimye burundu n'umwotsi utagicumba.

Reba FAME ya SAFI MADIBA hano;