BASHATSE KURYAMANA NAWE BURIRIYE KU NTAMBARA.

BASHATSE KURYAMANA NAWE BURIRIYE KU NTAMBARA.

Louisa Khovanski ukomoka muri Ukraine yatangaje ko benshi bashatse kuryamana nawe buririye ku ntambara yugarije igihugu cye.

Uyu mwali w'ikimero, mu kiganiro yahaye THE SUN yumvikanye avuga ko yahawe ubutumwa ibihumbi bumubwira kwihanganira amagorwa UKRAINE irimo gusa muri bwo hari ubwakemangagwa.

Yavuze ko hari abagabo bamwifuza cyane batagira ingano ku isi babyuririyeho batangira kumureshya ngo ave muri icyo gihugu abasange,banamwizeza ko bakora igishoboka cyose bakamukura muri uwo mworera w'intambara arimo aho ubuzima bwe budatekanye.

Ibi byose nyamara Khovanski abifata nko kuba bamubeshya ahubwo ko bose bishakira kumwiyegurira bakamurongora.

Afatwa nka 'SLAY Queen' ya mbere muri UKRAINE kubera imyambarire ye ndetse n'uko yitwara ku mbuga nkoranyambaga aho asangiza abamukurikira amafoto n'amashusho bimugaragaza wese bishotora amiyumvo y'igitsinagabo.

Akurikirwa na benshi ku mbuga ze akoresha cyane cyane kuri Youtube aho afite abamurikirana umunsi ku munsi barenga ibihumbi 264 naho kuri instagrama akaba akurikirwa n'abarenga Miliyoni 2.6

Louisa Khovanski aracyari mu murwa mukuru Kyiv mu gihe wo utarafatwa n'ingabo z'Uburusiya zikomeje kotsa igitutu Ukraine kuva mu ntangiriro z'uyu mwaka.