NIWE MUKINNYIKAZI WA FILIME WIZIHIWE N'URUGO.

NIWE MUKINNYIKAZI WA FILIME WIZIHIWE N'URUGO.

Bahavu Janet Usanase wamamaye cyane muri filime z'uruhererekane City Maid na Impanga Series niwe wishimiye by'ikirenga urushako.

Adaciye kuruhande yongeye kubigaragariza ku mbuga nkoranyambaga akoresha asingiza ubudasumbwa bw'umugabo we witwa FREURY Legend yishimira urwo bakundanye.

Uyu munsi ku wa 19 Ukwakira 2022 ni isabukuru y'amavuko y'umugabo we babyaranye umwana w'umukobwa, aha niho yahereye yandika akari ku mutima amutera imitoma ubudaturama yambarira ugutarama.

Ati "Isabukuru nziza Rudasumbwa wanjye, Papa udasanzwe w'umukobwa wacu AMORA, sinabona amagambo asobanuye neza Uwo uriwe kuri njye Mugabo mwiza gusa ntusanzwe."

Yongeyeho ati "Hashimwe Rugira wakoze ibidasanzwe ku munsi nk'uyu agashoboza umubyeyi mwiza ariwe wakwibarutse akageza Impano yanjye ihebuje ku isi ariyo wowe Mugabo mwiza."

Mu mbamutima z'urukundo, BAHAVU yunzemo amagambo aryoheye amatwi ati "Iki iyo kiza kuba igitabo, wari kuba umwami uruta abandi, Iyo iza kuba filime wari kuba intwali, Ariko kuko ari ubuzima bwacu uri byose byanjye, isabukuru nziza rukundo,wishimire umunsi wawe."

Freury Legend asanzwe azwi mu kuyobora no gutunganya amashusho y'indirimbo cyane zo kuramya no guhimbaza Imana, akaba umuhanga mu gutunganya cyane filime nka "Impanga Series".

Janet we benshi bamukunze nka DIANE muri City Maid n'ubwo atakiyikinamo aho yaje gushora imari yikorera 'Impanga Series' afatanyije n'umutware we.

Niwe mukinnyi w'imena muri iyi filime yabaye ubukombe hano mu Rwanda n'imahanga. Byavuye ku bikorwa bya filime gusa binjira no mu kujya bagaragaza imibereho yabo ya buri munsi nk'umugabo n'umugore babinyujije ku rubuga rwa Youtube binjirizaho agatubutse.

Urukundo rwabo rweze imbuto y'umugisha bibaruka umwana w'umukobwa bamwita Amora Bahavu Ndayirukiye.